Gisagara: E-kayi izafasha gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse kandi bwizewe

Mu rwego rwo gukusanya amakuru no gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse, akarere ka Gisagara kashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa e-kayi, bugakoreshwa hatangwa amakuru kuva mu nzego zo hasi kugera ku karere ndetse n’umuturage akabasha kureba imyanzuro ku kibazo cye.

Ubwo itsinda ry’abakozi baturutse mu karere ka Gatsibo bageraga mu karere ka Gisagara kuri uyu wa kane tariki 03/04/2014 mu rugendoshuri ku bijyanye n’iyi gahunda ya e-kayi, basobanuriwe uburyo ikoreshwa, ibyiza byayo mu gukemura ibibazo by’abaturage mu mutekano.

Ubu buryo ngo bwabafashije kugabanya abirirwaga batonze umurongo, bavuga ko batanyuzwe n’imyanzuro yafashwe, bagahitamo kugana izindi nzego zisumbuye.

Muri Gisagara harakoreshwa gahunda ya e-kayi mu gukemura ibibazo by'abaturage.
Muri Gisagara harakoreshwa gahunda ya e-kayi mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Mu busanzwe, hirya no hino mu nzego z’ibanze iyo bakira ibibazo by’abaturage, hifashishwa ikaye isanzwe, abaturage bakandikamo ibibazo byabo, bakabishyikiriza ubuyobozi, ubu buyobozi nabwo bugashyiramo imyanzuro yafashwe.

Nk’uko bitangazwa na Mukagasa Naomi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gatsibo, ngo ubu buryo usanga bubangamye kuko hari abaturage batanyurwa n’imyanzuro maze bagahitamo guta ikaye bandikiwemo, nyuma bakazasubira kubyutsa ikirego mu nzego z’ubuyobozi.

Ati “Uburyo bwifashishwaga mbere handikwa mu ikayi n’ikaramu nta mutekano bwari bufite kuko hari igihe utaranyuzwe yataga ikaye akajya ahora mu buyobozi agarura ikibazo kimwe, none ubu buryo buzafasha abaturage kudahora basiragira mu buyobozi kandi bitume n’ibibazo bizajya bikemuka burundu bidasubiwemo”.

Nzabonimpa Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gisagara, mu murenge wa Ndora, avuga ko ubu buryo bwo kwandika ibibazo by’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga, uretse no guhana amakuru kuva mu nzego z’abayobozi, bituma hatabaho kuvuguruzanya ngo bituma hanabikwa amakuru ku buryo burambye.

Abakozi b'akarere ka Gatsibo basobanuriwe imikoreshereze ya e-kayi.
Abakozi b’akarere ka Gatsibo basobanuriwe imikoreshereze ya e-kayi.

Tema Jean, ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Gisagara, avuga ko ubu buryo bwateguwe mu rwego rwo korohereza abaturage no kubafasha gukemurirwa ibibazo, ariko kandi bikajya binafasha kumenya neza umuhigo w’umuturage, ndetse n’icyiciro cy’ubudehe ku buryo amakuru yose wamukeneraho byoroshye kuyabona.

Ati “Tubasha kureba ibibazo bye, icyiciro cy’ubudehe arimo, umuhigo we mbese umwirondoro we, iyo rero hashyizwemo ikibazo cye hatagatangwa n’umwanzuro biba ari ibyo nta burenganzira afite bwo kuwuhindura kereka urwego rukurikiraho. Mbega ni uburyo bwizewe bufite umutekano uhagije”.

Umuturage ushobora kubona murandasi cyangwa se internet ashobora kureba amakuru ajyane n’ibibazo bye yagejeje ku buyobozi, ndetse n’imyanzuro yafashwe.

Kuri ubu abayobozi b’utugari bose bafite mudasobwa ndetse na modem itanga internet ishobora kubafasha kwandika umuturage n’ikibazo cye, akabikora yifashishije numero z’irangamuntu y’umugannye.

Uwanditswe ku nshuro ya mbere, aba yanditswe bihoraho, iyo yongeye gusubirayo ubu buryo bwerekana ko yamaze kwandikwa ahubwo bagatangira kureba ibyakozwe mbere byaba ngombwa hakongerwaho ibindi bitewe n’ikibazo azanye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka