Abiga muri ADMA n’abikorera ngo bafite amahirwe mu ishoramari rya sinema

Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) n’Ishuri nyafurika riri mu Rwanda ryigisha itunganyamakuru ririmo sinema (ADMA), bagaragaje ko uburyo bwo gukora filimi bitwa motions capture ari amahirwe yo gushora imari muri sinema, ndetse n’abiga muri ADMA bakaba bagomba gushaka ibyo kuvugaho, kandi ngo ni byinshi.

‘motions capture’, uburyo bugezweho bwo gufata ishusho no kuyituburamo andi menshi atandukanye agakomeza gukora mu cyerekezo cy’ibyafashwe (ibyafotowe), ndetse no kuyakoresha ibidasanzwe; nko kugaragaza umuntu ari mu ishyamba, mu kirere,.. nyamara atariho yari ari mu gihe yafatwaga amashusho.

Umuyobozi wa ADMA, Marler Christopher yatanze urugero rwa filime yitwa ‘Spider man’ y’umuntu uguruka (aha ngo aba yafashwe amashusho asimbuka gusa), yambaye ubudodo bw’igitagangurirwa (nyamara ngo haba habayeho gushushanya akabara ku ishusho y’umuntu bakagena uburyo gakura, kakuzura umubiri we wose).

Umuyobozi muri ADMA, hamwe n'umwarimu (kuri screen) basobanura ikoranabuhanga ryitwa Imotions capture ryo gutunganya sinema.
Umuyobozi muri ADMA, hamwe n’umwarimu (kuri screen) basobanura ikoranabuhanga ryitwa Imotions capture ryo gutunganya sinema.

Uretse kumenya gutunganya video mu buryo bugezweho kandi amashusho n’amajwi biyunguruye neza, bikajyana (kabone n’ubwo byaba bitafatiwe rimwe), ADMA rinigisha uburyo bwo gukora filime hakoreshejwe ibishushanyo (cartoons).

Umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana, yavuze ko umushoramari w’inkwakuzi ashobora gutangira gushora imari mu gutunganya sinema mu buryo bugezweho, kandi abikorera muri rusange bakaba bashobora kumenyekanisha ibyo bakora mu buryo bwa video zikoranywe ubuhanga.

Abiga muri ADMA nabo barasabwa gushaka no kuvumbura byinshi bitavugwa ku Rwanda n’ahandi, bakabyandikaho (kuko nabyo byigishwa muri ADMA), bakabikoramo video haba mu mashusho y’abantu, inyamaswa n’ibintu bisanzwe, cyangwa mu bishushanyo.

Imwe muri filime yakozwe muri cartoons n'abanyeshuri biga muri ADMA, isobanurira abantu ibimenyetso by'indwara ya gapfura.
Imwe muri filime yakozwe muri cartoons n’abanyeshuri biga muri ADMA, isobanurira abantu ibimenyetso by’indwara ya gapfura.

“Ibyo kuvugaho ni byinshi cyane; reba nawe gahunda zitandukanye nka gir’inka, umuganda;… ese kuri Jenoside yakorewe abatutsi ho hakozwe izihe filimi uretse iyiswe Hotel Rwanda nayo yakozwe ku bw’inyungu za politike! Kera umukobwa watwaraga inda atarashyingirwa byagendaga bite?”, Jerome Gasana.

Umuyobozi wa ADMA, Marler Christopher yunzemo ati: “Uretse gukorera amafaranga, urubyiruko rwiga ibi ruzajya runagaragaza ishusho y’u Rwanda mu mahanga”, aho yanijeje ko imfashanyigisho zose zizaboneka kandi n’abarimu babishoboye (bo muri Amerika batunganya sinema mu buryo bwa Hollywood) ngo barahari.

Ishuri rya ADMA, n’ubwo abamaze gusaba kuryigamo babaye benshi, ngo rifunguye imiryango ku muntu uwo ari we wese wiyumvamo ubushake n’ubushobozi bwo kumenya ibijyanye n’itunganyamakuru, aho rizajya ryakira n’abaturutse hirya no hino muri Afurika, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa WDA.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

burya ahari amahirwe hose byakabaye biyiza abanyarwanda tugiyte tugerageza cinema kwisi iri mubintu bitunze benhsi ikindi kandi irigisha gasfasha na societe guhinduka ijya heza,

kalisa yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka