25 basoje isomo mpuzamahanga ku gukoresha imyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga

Abakozi 25 biganjemo aba leta barangije amahugurwa bahabwaga ku kubika no gukoresha inyandiko zitandukanye, bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bahugurwagamo n’ikigo cy’ikoranabuhanga Victor Technologies (VT).

ORACLE CERTIFIED ASSOCIATE niryo somo aba bakozi bahuguwemo. Ubundi risanzwe ryigirwa hanze y’u Rwanda, nk’uko Aime Guy Bizimana, umuyobozi wa VT yabitangaje nyuma yo kubashyikiriza izo mpamyabuzshobozi kuri uyu wa Gatanu tariki 7/3/2014.

Uwari uhagarariye RDB na Bizimana (iburyo) bashyikiriza umwe mu bauguwe impamyabushobozi.
Uwari uhagarariye RDB na Bizimana (iburyo) bashyikiriza umwe mu bauguwe impamyabushobozi.

Yagize ati "Icyo Abanyarwanda bitega kuri Victor Technologies ni uko dushaka kubagezaho ikoranabuhanga mu nzego zose, tukigisha Abanyarwanda bafite ubumenyi buhagije ku rwego mpuzamahanga ku ikoranabuhanga, ku buryo nta muntu uzongera gukenera umuntu ukoresha ikoranabuhanga runaka ngo amubure."

Sosiyete VT yo isanzwe ikora akazi ko guhugura no kwigisha ababyifuza bamara gusoza amasomo yabo bakajya gukora ibizami bibahesha impamyabushobozi. Iri somo barangije rikoreshwa mu bigo bikomeye byakira abakiliya benshi nka EWSA cyangwa MTN.

Bizimana yakomeje avuga ko aba bahuguwe bagiye guhangana n’abanyamahanga bazaga ku isoko ry’umurimo mu Rwanda ntawe bahangana. Yashishikarije ibigo biandukanye kwifashisha aba bakozi kandi n’ibitaragera kuri ubu buryo bikabushyiraho.

Bamwe mu bakozi 25 basoje amahugrwa ku isomo rya ORACLE ubundi risanzwe ryigirwa hanze.
Bamwe mu bakozi 25 basoje amahugrwa ku isomo rya ORACLE ubundi risanzwe ryigirwa hanze.

Yanashimye guverinoma y’u Rwanda ingufu yashyize mu guhugura no kongerera ubushobozi Abanyarwanda, aho binyuze mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) hari abandi bagera kuri 50 bagihugurwa.

Abahuguwe nabo batangaje ko biteguye guhindura byinshi ku isoko ry’umurimo, bitandukanye n’ibyo abantu bibwiraga ko nta Banyarwanda bashoboye, nk’uko uwitwa Eliza Ujeneza waharangirije amahugurwa.

Kuva yashingwa mu 2011, VT imaze guhugura abantu bagera ku 1.200 muri za porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga isanzwe ikora.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amahugurwa nkaya nayingira akamaro ariko abayakora bagakwiye no kwerekana umusaruro wibyo bakuyeho kubo baha service kuko hari nabayavamo ukagirango ntibigeze bayajyamo , ugsanga ntacyo bisumbuye kubandi bakoze batabashije kuyagira

kamanzi yanditse ku itariki ya: 9-03-2014  →  Musubize

nizereko bazajya bazibika kuburyo zamara n’imyaka irenga 100 kandi bizagere kuri bose kuko ni igikorwa kiza

Dom yanditse ku itariki ya: 8-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka