Rusizi: MTN yegereje abanyeshuri telephone rusange
Mu gihe abanyeshuri bari barabujijwe gutunga ama telephone, ubu noneho Ikigo cy’itumanaho cya MTN cyabagombotse kibaha ubundi buryo bazajya bifashisha kugirango babashe kuvugana n’imiryango yabo.
Ubwo buryo butarasakara hose ni bwitwa Yello Phone buhendutse kuruta ubundi bwose kuko guhamagara ku munota ari amafaranga 10.
Izi telephone ngo zizaba ziri ku bigo nderabuzima , ku bigo by’amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi kugirango zibafashe mu itumanaho barushaho gukemurirana ibibazo.

Munyampundu Norman ushinzwe serivisi zigenerwa abakiriya ba MTN avuga ko iyi gahunda izafasha abanyeshuri cyane mu gihe bari barabuze ubundi buryo bifashisha ngo bahamagarane n’imiryango yabo kandi ngo bizakemura bimwe mu bibazo abanyeshuri bagiraga ntibimenyekane.
Simukadi y’iyi telepfone igura amafaranga 100 kandi ngo abanyeshuri bemerewe gutunga izi Simukadi; nk’uko Munyampundu akomeza abivuga.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye barimo Dusabe yezu Francine batangaje ko iyi telephone izajya ibafasha gukemura ibibazo cyane cyane mu gihe baba bashaka kuganira n’ababyeyi babo haba mu bibazo baba bafite n’ibindi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|