Kutagira iminara y’itumanaho byababereye imbogamizi mu kwirinda COVID-19

Mu Kagari ka Kibyimba ko mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, hari igice kinini kitagerwaho n’umuyoboro w’itumanaho (connection) ku buryo telefone zidakora, bityo kudahanahana amafaranga mu ntoki hirindwa Covid-19 ntibishoboke.

Bifuza ko bashyirirwaho umunara wabafasha kuva mu bwigunge
Bifuza ko bashyirirwaho umunara wabafasha kuva mu bwigunge

Muri ako gace hari agasanteri k’ubucuruzi, ibiro by’akagari, ikigo cy’amashuri cya GS Kibyimba n’ibindi bikorwa remezo ku buryo haba hari abantu benshi, ariko itumanaho rya telefone rikaba ridashoboka, haba irya MTN cyangwa Airtel-Tigo.

Ibyo bibangamira abahatuye, by’umwihariko abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi kuko kugira ngo umuntu ahamagare bimusaba kubanza gufata urugendo akurira umusozi, nk’uko Epiphanie Manirafasha uhacururiza abisobanura.

Agira ati “Hano ikibazo cya connection kiraturemereye, ntiduhamagarwa no kugira ngo mpamagare mbanza kurira umusozi. Nkanjye ucuruza birambangamiye kuko nk’ibwiriza ryo kutakira amafaranga mu ntoki ngo twirinde coronavirus sinaryubahiriza kimwe n’abandi bacuruzi, urumva ko haje amafaranga ariho ubwandu twese twahita twandura”.

Akomeza agira ati “Hagize nk’umuntu ukoherereza amafaranga ntubimenya, aho ubimenyeye ni ugutega ukajya i Buringa gushaka umu ‘agent’ ngo ubikuze kuko hano nta bahari bitewe na kwa kubura kwa connection. Ababishinzwe badufashe kuko telefone dutunze ni nk’aho ntacyo zitumariye”.

Uwitwa Habimana na we ati “Aha iterambere ryaratwihishe kubera kubura itumanaho, hari ubwo umuntu aza kugura ikintu yashaka kwishyura kuri Mobile Money ntibikunde akigendera, ayo nkaba ndayahombye, kandi biri no mu buryo bwo kwirinda covid-19. Twifuza ko badushyiriraho umunara natwe tukava ibuzimu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, na we yemeranya n’abo baturage, ngo akaba icyo kibazo yarakigejeje ku nzego zimukuriye kuko abona biteye impungenge.

Ati “Ikibazo kirahari kandi kidukomereye nubwo kitari ahantu hanini, ariko ahatari ihuzanzira rya telefoni (connection) ni ho hari ubuzima bw’akagari kuko hahurira abantu benshi. Hari santere y’ubucuruzi ya Kibaya, hari amashuri yisumbuye ndetse n’ibiro by’Akagari ka Kibyimba, aho hose itumanaho nta rihari”.

Yongeraho ati “Kuba abagura ibintu batabasha kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga ni ikibazo kiduhangayikishije kuko nta bwirinzi bwa Coronavirus buhari buhagije. Turacyakoresha uburyo bwo guhana amafaranga mu ntoki kuko utabwira umucuruzi ngo ujye kumwishyurira hejuru iyo ku musozi, ikibazo twakigejeje ku nzego zo hejuru turategereje ko twafashwa kigakemuka”.

Mukagatana Fortunée, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko ikibazo cy’itumanaho muri ako gace kizwi kandi ko baganiriye n’ibigo by’itumanaho ngo bigikemure.

Kuri Santere ya Kibyimba babangamiwe n
Kuri Santere ya Kibyimba babangamiwe n’uko telefone zidakora

Ati “Ikibazo cya Kibyimba itagerwaho n’itumanaho turakizi, kandi si ho honyine hari icyo kibazo kuko hari n’uduce two mu Mirenge ya Kiyumba, Nyabinoni na Cyeza. Aho ni mu gace k’imisozi mireremire ku buryo iminara ihari idafasha abatuye ahaciye bugufi”.

Yungamo ati “Aho hose twarahasuye noneho ikibazo tukigeza ku bayobozi muri MTN na Airtel-Tigo ndetse na bo barahasuye ku buryo barimo gutegura uko bazajya kugikemura burundu, cyane ko hari n’aho bavuze ko bazongera iminara. Ibyo bizatuma rero abaturage baho bibafasha kongera ubwirinzi bwa covid-19, bahagarika guhanahana amafaranga mu ntoki”.

Uwo muyobozi akomeza yibutsa abaturage kubahiriza izindi ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, cyane cyane bakaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, bahana intera hagati yabo, birinda gusuhuzanya bahana intoki ndetse bambara neza udupfukamunwa buri uko bavuye mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka