Hari Abakuru b’Imidugudu bagorwa no gukora akazi batagira ‘Smartphones’
Bamwe mu bakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko gukora no kuzuza inshingano batorewe bikomeje gukomwa mu nkokora no kuba batagira Telefoni zigezweho zizwi nka Smartphones, bagasaba ko izo bamaze igihe barijejwe harebwa uburyo bazihabwa, kugira ngo biborohereze muri za raporo no guhanahana amakuru y’ibibera mu Midugudu mu buryo bwihuse.
Umwe muri bo yagize ati: "Mu Mudugudu haba ubwo habereye nk’ikibazo runaka mu buryo butunguranye, bisaba kugitangira amakuru byihuse na za raporo biherekejwe n’amafoto mu nzego zidukuriye. Haba ubwo umuntu atiye nk’umuturage telefoni akaba yanayikwima cyangwa akayiguha atinze bityo muri kwa gutangira amakuru ku gihe bikadindira".
Mu bihe bitandukanye ngo abayobozi b’Imidugudu bagiye bizezwa n’Ubuyobozi kuzihabwa bidatinze, ndetse ubwo uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François yasuraga aka Karere muri Nyakanga 2023, yabijeje ko izo Smartphones zihari.
Undi Mukuru w’Umudugudu ati: "Benshi dutunze za gatoroshi duhamagariraho cyangwa tukitabiraho gusa, kumenyekanisha ibibera mu mudugudu bihora ari ihurizo ridukomereye. Mu bigaragarira amaso turi mu icuraburindi tukaba n’inyuma y’abandi mu ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa aho dukomeje gutakamba dusaba ubuyobozi ko busohoza ibyo bwadusezeranyije.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yizeza abakuru b’Imidugudu ko batazatinda guhabwa Smartphones dore ko n’urutonde rwabo rwamaze gukorwa.
Ati: "Ni byo koko barazisezeranyijwe ariko tuza kugira ikibazo cy’amikoro macye cyatumye batazibonera igihe. Izo uwahoze ari Guverineri yababwiye ko zihari, zari izigenewe Abafashamyumvire. Byashoboka ko atari yamenye neza amakuru kandi na nyuma yaho ba Mudugudu twarabibasobanuriye. Ubu rero duteganya ko muri iyi ngengo y’Imari ivuguruye, aribwo telefoni bazazihabwa ndetse ubu urutonde rwamaze gukorwa".
Akarere ka Nyabihu kagizwe n’imidugudu 473. Buri Mukuru w’Umudugudu afatwa nk’isoko y’amakuru rusange y’imibereho y’ingo z’aho ayobora no kugaragaza ibitagenda neza, bifasha inzego kubiha umurongo no kubishakira ibisubizo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|