Dore umubare wa telefoni umuryango wa Perezida Kagame ugiye guha Abanyarwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yinjije abagize umuryango we muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ igamije gukusanya telefoni zigezweho (Smartphones) zikazahabwa imiryango ikennye na yo ikinjira mu ikoranabuhanga bitarenze impera z’umwaka wa 2020.

Perezida Kagame n'umuryango we mu bukwe bw'umukobwa we, Ange Kagame. Buri wese uri muri iyi foto yiyemeje gutanga Telefoni zigezweho muri gahunda ya #ConnectRwanda Challenge
Perezida Kagame n’umuryango we mu bukwe bw’umukobwa we, Ange Kagame. Buri wese uri muri iyi foto yiyemeje gutanga Telefoni zigezweho muri gahunda ya #ConnectRwanda Challenge

Umukuru w’Igihugu watangije iyo gahunda ku wa gatandatu tariki 21 Ukuboza, yahize ko azatanga telefoni zigera ku 1.500 zo mu bwoko bwa ‘Mara smartphones’.

Nyuma mu ijoro ryo kuri iyo tariki yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko yasabye abagize umuryango we kwinjira muri iyo gahunda kandi bakaba babyemeye.

Yagize ati “Ndashimira umuryango wanjye ko bemeye kugira uruhare muri gahunda ya ‘ConnectRwanda’ bakaba bitanze telefoni ‘MaraPhones’, Jeannette yatanze 27, naho abana banjye Ivan: 23, Ange Kagame &Bertrand: 15, Ian: 15, Brian (mu mafaranga azigama ayakuye mu kwimenyereza umwuga ‘internship’):5, Umwisengeneza wa Jeannette witwa Nana ukiga muri kaminuza azatanga :3,”

Madamu Jeannette Kagame mu bushobozi bwe, yatanze telefoni 27 mu gihe umuryango ahagarariye wa “Imbuto Foundation”, wo witanze telefoni 100 za ‘Mara Phones’.

Ange Kagame yari yabanje kwitanga telefoni 10 za ‘Mara Phones’avuga ko yifuza ko zazahabwa abafite ubumuga binyuze mu Nama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (National Council for Persons with Disabilities), kugira ngo na bo bajye babona serivisi mu buryo bworoshye.

Nk’uko bitangazwa na MTN Rwanda na Minisiteri y’Ikoranabuhanga batangije iyo gahunda, bavugaga ko kugeza ku itariki 23 Ukuboza 2019, abantu n’ibigo bitandukanye bari bamaze kwemera gutanga telefoni zirenga 24.000, ariko imibare Kigali Today yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, yabonye ko telefoni zimaze kurenga 26.000.

Mitwa Kaemba Ng’ambi, umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula batangaje ko gutanga telefoni zakorewe mu Rwanda bitari ihame, ni ukuvuga ko n’izindi zemewe.

Kuri Twitter ye, Ingabire Paula yagize ati “Iyo utanze telefoni zakorewe mu Rwanda, uba ufashije zimwe mu ngo z’Abanyarwanda kwinjira mu ikoranabuhanga kandi unashyigikiye gahunda ya ‘Made in Rwanda’ icyarimwe ” .

Umuntu akoze impuzandengo ya telefoni zimaze gutangwa kuva iyo gahunda itangiye mu mpera z’icyumweru gishize, asanga hatangwa telefoni zigera ku 8.000 ku munsi. Bikomeje bityo, mu minsi 45 hazaba hamaze gutangwa telefoni 360.000 .

Perezida Kagame yavuze ko iyo gahunda yo gufasha zimwe mu ngo z’Abanyarwanda zikennye gutunga ‘smart phone’ ikorwa ku bushake, ko nta muntu ukwiye guhatirwa gutanga.

MTN Rwanda na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ni byo bigo biyoboye mu kuba byaratanze telefoni nyinshi.

MTN Rwanda izatanga telefoni 1.100 igerekeho na simukadi iriho interineti ya ‘1GB’ izajya itangwa buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu. Hazajya habaho ubufatanye n’inzego z’ibanze kugira ngo hamenyekane abakwiye guhabwa izo telefoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Mureke dusigarire ibikorwaremezo tubigire ibyacu perezidawacu tumurinyuma muze twesenkabanyarwanda twite kurubyirukorutiga bwana nyakubahwa ndagusaba inkunga yokwigisha urubyiruko rwataye amashuri turashimiratetayurwanda ko gikorwa cyogaugabanya imisoro ariko abantubakodesha amazuyo kubamo barahendwa abagenzibigihungu basuzuma aho ikibazo biri murakoze

Bakundukize Silas yanditse ku itariki ya: 2-01-2024  →  Musubize

Nibyiza ko abanyarwanda babona smartphone Kandi nyakubahwa president wacu kagame ntacyo afite ataha abanyarwanda gusa nuko abanyarwanda bamwe kugeza nubu bataramenya agaciro kibikorwa remezo bakabyangiza ukobishakiye guca insinga zamashanyarazi gutema amatiyo yamazi nibindi bikorwa ngomera gihugu urwanda twifuza nyakubahwa president kagame abereye kwisonga ruragaragara Rwose abacantege ntibabaura gusa tumenye ibyacu abavuga bakomeze bavuge natwe dukore ubundi urwanda twifuza urebeko tutarubona Ngororero nayo iragerageza gusa rimwe narimwe abayobozi harabigumira mumabiro gusa bigenda bigabanuka murakoze

Iyamuremye yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Ni gahunda y’inyamibwa

TWIZEYIMANA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 28-12-2019  →  Musubize

Joyeux Noël et meilleurs vœux, succès, longévité, prospérité pour l’année 2020 à la famille Presidencielle et à tout le peuple Rwandais

Dominique yanditse ku itariki ya: 26-12-2019  →  Musubize

Dukunda umubyeyi wacu perezid dukundagukora dufitekapani yitwa c.umwungerimwiza kirehe RTD yakwigisha imyuga urubyiruko rwataye ishuri yigihegito turabasabako perezida yadutera inkunga yamafaranga turifuzako yaduhuza nabaterankunga twentabotwabona amashuri yokwishirizamo perezida tuzagutora 100/100 nomerozacu 0788839939

Bakundukize silas yanditse ku itariki ya: 2-01-2024  →  Musubize

Ngye numuryango wangye tubifurije Umwaka mushya muhire bazawugiremo ibyiza batigeze babona muyindi myaka Kandi bazagume kurangwa nurukundo mboneyeho kumubwira komukunda Imana izakomeze imuturindire Amen

Busingye Mary yanditse ku itariki ya: 26-12-2019  →  Musubize

Nukuri sibyeko abantu tudashima nyagasani yaduhaye umuyobozi mwiza pee IMANA iguhe umugisha uzahorane amata kuruhimbi .

Uwamahoro florence yanditse ku itariki ya: 26-12-2019  →  Musubize

Turashimira umuryango wa H.E KAGAME kubw’urukundo mukunda abenegihugu (Abanyarwanda muri ryange) umuturage wohasi utarushoboye kwigurira phone ngo abone amakuru kuburyo bwihuse mukaba mwamutekerejeho.Imana ikomeze kubaha umugisha. Tubifurije Noheli nziza ndetse n’umwaka mwiza wa 2020.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Murakoze muryango mwiza kubwu rukundo mutugaragariza nka banyarwanda muri rusange, umwaka mushya muhire na noheri nziza kuri mwese

Twizeyimana Cedric yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Murakoze muryango mwiza kubwu rukundo mutugaragariza nka banyarwanda muri rusange, umwaka mushya muhire na noheri nziza kuri mwese

Twizeyimana Cedric yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Tubashimiye nkabanyarwanda tubikuye kumutima Imana ibahe umugisha family ya president muzagire umwaka mushya muhire

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Mbifurije Noheli nziza muryango mwiza twahawe na RUREMA
Igikorwa cyiza Imana izabahembe kandi turabyishimiye .

Mugire amahoro kandi mukomeze urukundo kubanyarwanda .

GATERA yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Muri inyenyeri imurikira u Rwanda, His Excellence n,umuryango wawe Tubifurije Umaka mushy muhire.

Ngaruye yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka