Abatishoboye bahawe ‘Smartphones’ biyemeje kugendana n’aho isi igeze mu ikoranabuhanga

Abaturage 1,205 bo mu Karere ka Burera bashyikirijwe telefoni zigezweho za Smartphones, biyemeza kuzikoresha neza kugira ngo bibafashe kugendana n’aho isi igeze mu ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Richard Tushabe ashyikiriza umwe mu baturage smartphone
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Richard Tushabe ashyikiriza umwe mu baturage smartphone

Izo Smartphones, abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri batoranyijwe mu Midugudu yose uko ari 571 y’Akarere ka Burera, bazishyikirijwe ku wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.

Ndayahoze Jean Claude wo mu Mudugudu wa Kamatenga, Akagari ka Ruconco, mu Murenge wa Rwerere, yishimiye ko telefoni igezweho yahawe, igiye kujya imufasha kumenya amakuru avugwa mu gihugu no hanze yacyo.

Yagize ati: “Hari amakuru menshi ntajyaga menya kubera ko ntagira televiziyo, yewe n’agatelefoni gato gashaje nagiraga, uretse kugahamagariraho no kukitabiraho gusa, nta kindi nagakoreragaho. Byatumaga ntamenya aho isi igeze, meze nk’uri mu icuraburindi. Mpawe iyi smart phone nari nyikeneye cyane ngo njye nyifashisha kumenya ibivugwa hirya no hino, no kujya nyifashisha ntanga amakuru y’ibibera mu mudugudu mu buryo bwihuse”.

Mugenzi we witwa Sebuhinja Celestin, wo mu Murenge wa Cyanika, usanzwe ari n’Imboni y’umutekano, ahamya ko telefoni nshya yahawe, igiye kujya imufasha kwihutisha akazi ke.

Yagize ati: “Mu kazi nkora ko gukumira abambukiranya umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari abo twajyaga dufataga, byahurirana no kuba ntafite talefoni isobanutse yo kwifashisha mbafotora no kubakorera raporo yo kohereza mu nzego zinkuriye, ntibishobokere kuko ntagiraga telefoni. None kuba mpawe smart phone iri kuri uru rwego, bigiye kunyorohereza mu itumanaho, njye ntangira amakuru ku gihe, ndetse n’igihe nkeneye andi makuru agezweho y’ahandi iyi telefoni izajya ibimfashamo, kandi njye nyifashisha no mu zindi serivisi zisaba gukoresha ikoranabuhanga”.

Abahawe smartphone ngo bagiye kugendana n'abandi mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga
Abahawe smartphone ngo bagiye kugendana n’abandi mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga

Ni smartphones zo mu bwoko bwa MaraPhones, abo baturage bahawe muri gahunda y’ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, yateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, ku bufatanye na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN, hagamijwe gushyigikira abatabasha kwigurira telefoni.

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2019, kugeza ubu mu bantu biyemeje kuyigiramo uruhare rwo gutanga telefoni ibihumbi 44, izigera ku bihumbi 24 ni zo zimaze kugezwa muri MTN. Muri izo izigera ku bihumbi 11 zikaba ari zo zimaze gushyikirizwa abaturage mu gihugu hose kugeza ubu nk’uko byemejwe na Innocent Nshimiyimana, Umuyobozi w’imari n’ubutegetsi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Yagize ati: “Ni telefoni ifite ubushobozi bwo kuba yakora nka mudasobwa, ku buryo serivisi zimwe na zimwe za leta zishyirwa ku ikoranabuhanga, uwayihawe abasha kuyigeraho bitabaye ngombwa ko ata umwanya ajya gutonda umurongo ahandi, ategereje gukorerwa izo serivisi. Ni n’uburyo bufasha abantu kuzamura ubumenyi mu birebana no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bugezweho, yaba mu kwamamaza ibyo bakora, guhaha n’ibindi byinshi bitandukanye”.

Mu Karere ka Burera, umuhango wo gushyikiriza abaturage smartphones, wanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Richard Tushabe, akaba ari n’imboni y’aka Karere.

Yabwiye abazihawe ko ikigamijwe ari ukugira ngo bamenye gahunda za Leta, no kwifashisha izi telefoni mu kumenyekanisha ibyifuzo byabo, hagamijwe ko iterambere ryihuta impande zose zifatanyije.

Yagize ati: “Telefoni za smartphones ziri mu by’ibanze mwari mukeneye kugira ngo mujye mumenya amakuru kuri gahunda za Leta n’aho igihugu kigeze, ariko kandi ndabasaba ngo munazifashishe mu kugaragaza ibyo mukora, bimenyekane. Muzifashishe kandi mu kujya inama no gutanga ibitekerezo ku byakorwa ngo iterambere ryanyu ryihute. Leta ishyize imbaraga mu kubegereza ikoranabuhanga nk’iri, kugira ngo mwe cyane cyane abadafite ubushobozi, muribyaze umusaruro, mubashe kugera ku rwego rwo gushingira ku mahirwe arikubiyemo mwiteze imbere”.

Yasabye abaturage kuzikoresha neza. Ati: “Ntimukagende ngo mujye kuzibika mu tubati nk’imitako, mutegereje kuzazihamagaza nka rimwe mu cyumweru gusa. Izi telefoni zibitse amakuru menshi yaba ay’ubuhinzi, iteganyagihe n’ibindi by’ibanze mwacukumburamo mukagira ibyo mwunguka bijyanye n’amahirwe ari muri aka Karere bityo mukava mu bukene mugahindura imibereho”.

Ngo hari serivisi nyinshi abaturage bageragaho bibagoye bitewe n’ingendo ndende bakoraga bajya gushaka ahari ikoranabuhanga, ririmo n’iryifashisha telefoni. Urugero nk’izirebana no kwaka ibyemezo hifashishijwe Irembo, kugura imbuto n’ifumbire byo kwifashisha mu buhinzi, serivisi z’ubuvuzi n’izindi zitandukanye.

Ku bagorwaga no kubona izo serivisi bitewe no kutagira smartphones, ngo bigiye kuba amateka, kuko noneho bungutse izi telefoni zigezweho nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yabishimangiye.

Bazihawe mu gihe ku rundi ruhande, hari abagaragaza ko bakigowe n’itumanaho bitewe n’uko batuye mu duce tutarimo iminara ihagije, n’aho iri, ikaba idafite ingufu. Urugero nko mu bice bimwe na bimwe by’Imirenge ya Kivuye, Butaro, Cyeru, Gitovu, Gahunga, n’ahandi bigaragara ko itumanaho ricikagurika kubera ikibazo cy’iminara y’itumanaho, Mayor Uwanyirigira, yizeza ko hari gukorwa ubuvugizi mu nzego zirebwa n’icyo kibazo, kikazakemuka bidatinze.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, itangaza ko n’ubwo umubare wa smartphones zakusanyijwe ukiri muto, icyifuzo Leta ifite ni uko mu gihe kiri imbere umubare munini w’abaturage uzageraho n’iyi gahunda, ari naho ihera ishishikariza abafite umutima wo kugira izo bigombwa kubyitabira kugira ngo abazihabwa biyongere.

Mu Ntara y’Amajyaruguru igikorwa cyo gushyikiriza abaturage smartphones muri iki cyiciro, cyanabereye mu Karere ka Gakenke, ahatanzwe izigera kuri 617 ku muturage umwe watoranyijwe muri buri Mudugudu mu yigize aka Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka