Abakiriya ba Tigo bazajya bohereza banakire amafaranga hagati y’u Rwanda na Tanzania

Sosiyete y’itumanaho rya telefoni zigendanwa, Tigo yatangije uburyo bwo gufasha abakiri ba yo bo mu Rwanda na Tanzaniya kohereza no kwakira amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa Tigo Tanzaniya, Diego Gutierrez, yavuze ko ari ubwa mbere iyi serivisi ibayeho ifasha kohereza amafaranga mu bihugu bitandukanye hakoreshejwe telefone zigendanwa kandi amafaranga akagera ku bo yohererejwe ari mu mafaranga akoreshwa muri icyo gihugu.

Iyo serivisi yatangijwe ku mugaragaro icyarimwe mu mujyi wa Kigali na Dar-es-Salaam kuri uyu wa mbere tariki 24/02/2014. Umuhango witabiriwe n’uhagarariye u Rwanda muri Tanzaniya Dr Ben Rugangazi, uhagarariye Tanzaniya mu Rwanda Francis Mwaipaja.

Abayobozi batangije ku mugaragaro uburyo bwo kohererezanya amafaranga hagati y'abafatabuguzi ba Tigo mu Rwanda n'abo muri Tanzaniya.
Abayobozi batangije ku mugaragaro uburyo bwo kohererezanya amafaranga hagati y’abafatabuguzi ba Tigo mu Rwanda n’abo muri Tanzaniya.

Iyi serivisi nshya izajya ifasha abakiriya ba Tigo muri Tanzaniya kohereza amafaranga bakoresheje Tigo Pesa akagera ku bakiriya ba Tigo mu Rwanda bakoresha Tigo Cash.

Iriya serivisi kandi ngo ifite ikoranabuhanga rizajya rihindura amashilingi mu manyarwanda n’amanyarwanda mu mashilingi bitewe n’igihugu yaturutsemo hagati y’u Rwanda na Tanzaniya; nk’uko tubikesha Ibiro nyafurika by’itangazamakuru (African Press Organization).

Kohereza amafaranga ukoresheje Tigo Pesa ya Tanzaniya kuri Tigo Cash y’u Rwanda, abakiriya bazajya bahamagara: *150*90# , mu gihe abo mu Rwanda bohereza muri Tanzaniya bazajya bakanda: *200*7# ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Pierre Kayitana ushinzwe itangazamakuru muri Tigo Rwanda yabwiye Kigali Today ko ubu buryo buzafasha abaturage batuye ibihugu byombi, cyane cyane abakora ubucuruzi n’ingendo, abafite imiryango mu kindi gihugu hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, abahafite abanyeshuri n’abandi bose bakenera serivisi zo kohereza amafaranga no kuyakira hagati y’ibi bihugu.

Abayobozi ba Tigo ku mpande zombi bitabiriye umuhango.
Abayobozi ba Tigo ku mpande zombi bitabiriye umuhango.

Bwana Kayitana yavuze kandi ko ngo iyi serivisi ya Tigo inyuranye cyane n’ubundi buryo busanzwe kuko uwashakaga kohereza amafaranga yagombaga no kwishyura abamuha iyo serivisi ariko iyi yo ngo izaba ari ubuntu, amafaranga umukiliya wa Tigo azajya yoherereza mugenzi we ni nayo azajya ahabwa.

Imibare itangazwa na Tigo Rwanda iremeza ko Serivisi ya Tigo Cash ngo ikoreshwa inshuro zisaga ibihumbi 140 buri munsi mu Rwanda.

Ikigo cy’itumanaho cya Tigo gikomoka ku cyitwa Millicom gifite icyicaro muri Luxemburg ku mugabane w’Uburayi, ariko gikorera mu bihugu bya Tanzania, Ghana, Rwanda, Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Chad na Senegali muri Afurika ndetse na Bolivia, Colombia, El Salvador, Guatemala, Honduras na Paraguay ku mugabane wa Amerika.

Pierre Kayitana yabwiye Kigali Today ko serivisi nk’izi zo kohererezanya amafaranga umuntu akoresheje telefoni ye no mu bindi bihugu Tigo ikoreramo buri gutekerezwaho, bukazamurikirwa abakoresha Tigo Cash mu Rwanda mu bihe biri imbere.

Ubu buryo bwatangijwe bwemerera ubukoresha kohereza amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi Magana atanu inshuro imwe.

Tigo ivuga ko ifite abafatabuguzi basaga gato miliyoni imwe mu Rwanda, naho muri Tanzaniya ikahagira abakabakaba miliyoni eshatu.

Ahishakiye Jean d’Amour na Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tigo izanye akanu keza cyane.kutayikoresha ni uguhombo kuko itugezaho udushya twinshi.

HATEGEKIMANA NSHUTI THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka