Nyaruguru/Cyahinda: Ikibazo cy’umukoki ukunze guhitana ubuzima bw’abantu kizakemuka gute?

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Muhambara, Umudugudu wa Kubitiro hari umukoki uteye impungenge kuko umaze gutwara ubuzima bwa bamwe mu baturage.

Haherutse kugwa abantu babiri
Haherutse kugwa abantu babiri

Uyu mukingo uherutse kugwira abagabo babiri umwe ahasiga ubuzima, ubwo barimo basa igiti cyari cyaguyemo tariki 19 Mata 2024.

Si bo bagwiriwe n’uyu mukoki gusa kuko hari n’umumotari waguyemo ubwo yari atwaye umugenzi, ku bw’amahirwe ntibahasiga ubuzima nk’uko Bateta Florence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda abivuga.

Gitifu Bateta avuga ko kubera impungenge z’uyu mukoki, bagiye bashaka uko bakemura ibibazo bimwe na bimwe mu buryo bworoshye.

Ati “Ubuyobozi bw’umurenge bwari bwabaye bufunze inzira inyura hejuru y’iki gikuku, buhanga indi nshya ikaba ariyo irimo gukoreshwa ubu ngubu”.

Yungamo ko iki gikuku cyatangiye ari akantu gato katewe n’amazi y’umuvu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma ngo kakagenda gakura kugeza ubwo kibaye kinini cyane.

Ati “Gifite uburebure bukabije, nta wagwamo ngo avemo ari muzima keretse Imana imutabaye n’abantu bakamuba hafi”.

Uyu mukoki Gitifu Bateta avuga ko uzakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, kuko byamaze kuganirwaho.

Ati “Ikindi kizadufasha gusiba uyu mukoki ni umuhanda wa Kaburimbo uzakorwa ukagera ahubakwa urugomero rw’amazi, ruzagaburira Akarere ka Nyaruguru na Gisagara, iryo taka rero rizava mu muhanda bawusiza tuzarihatsindagira ubashe gusibangana”.

Iki gikuku giteje ikibazo gikomeye mu gace giherereyemo
Iki gikuku giteje ikibazo gikomeye mu gace giherereyemo

Gitifu Bateta avuga ko muri aka Karere ka Nyaruguru bafite ubutaka bworoshye butenguka bugatwarwa, cyane muri ibi bihe by’imvura, agahamya ko ari na yo mpamvu uyu mukoki wiyongere kubera kugenda ucukurwa n’umuvu.

Uwo muyobozi asaba abaturage gukomeza kwitwararika, kugeza ubwo hazatunganywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwimura inzira nicyo gisubizo kirambye, hiyongeraho kuyobya amazi, bakayakorera ruhurura yihariye.

ka yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka