Nyaruguru: Umukingo wagwiriye abagabo babiri umwe ahasiga ubuzima
Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Muhambara, Umudugudu wa Kubitiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 habaye impanuka y’umukingo waguye ku bagabo babiri, umwe akurwamo yanegekaye undi ahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’uko abagabo babiri aribo Bikorimana François na Mugisha Albert, bari barimo kwasa igiti cyaraye kigushijwe n’imvura kikagwa mu mukoki, umukingo uhita ubaridukira hejuru.
Ati "Ibyago byatewe n’umukingo wagwiriye aba bagabo bari mu mukoki".
Iyi mpanuka ikimara kuba, nyuma gato bakuyemo Mugisha Albert agihumeka ariko yazahaye akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini, na ho Bikorimana François akomeza gushakishwa aza gukurwamo yashizemo umwuka.
SP Habiyaremye agira inama abaturage yo kujya bitwararika ntibajye ahantu babona hashobora kubateza ibyago.
Ikindi bakwiye kugira ni amakenga yo kureba niba ubutaka budashobora kuriduka, cyane muri ibi bihe by’imvura.
Ati “Ahantu bano bagabo bagiye kwasa igiti biragaragara ku maso ko ari habi, birakwiye ko abantu bakuru bagomba kwigengesera ntibishore ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga”.
SP Habiyaremye yihanganishije umuryango wa Bikorimana François wasize ubuzima muri ibi byago.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubanjekubasuhuza Rwanda ndihanganisha umuntuwese wahuyenibibazo mwihangane birarangiye sikobihor abaturage mukomezy kugiraninama birakwiyepee