Software ya Java ntiyizewe
Ishami rishinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe z’America, ryasabye abantu bakoresha software yitwa Java muri mudasobwa zabo kuyireka kubera ko ngo itizewe mu bijyanye n’umutekano kuri internet.
Icyi cyemezo kije gikurikira itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cyitwa Oracle ku rubuga rwacyo, gisaba abakoresha Java bose ko baba bayivanye muri mudasobwa zabo kubera ko ngo ituma zishobora guterwa n’imigera (virus) y’ubwoko bwose.
Ishami rishinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe z’America rigendeye ku bisobanuro bya Oracle, ryemeje ko Java idafite ibyangombwa byose bituma mudasobwa zidashobora kwinjirwa n’imigera ikorwa n’inyangabirama zo kuri internet.
Oracle kandi yatangaje ko tariki 15 Mutarama 2013 izashyira ahagaragara irindi koranabuhanga rizajya rifasha Java kudateza imigera muri mudasobwa zikoresha ubwirinzi bwo mu bwoko bwa (86 security essentials).
Oracle yanasabye abakoresha Java gutegereza bakazayivugurura (update) nyuma y’uko ikoranabuhanga rya Oracle rizaba rimaze gusohoka.
Hagati aho Mozilla nayo yatangaje ko yabaye ikumiriye Java ku buryo idashobora kugira icyo ikora ubwayo (auto-loading) ku rubuga rwayo rwa Firefox keretse umuntu ubwe ari we uyihaye ubwo burenganzira n’intoki ze (manually).
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|