Serivisi zose za RURA zigiye kuboneka kuri murandasi

Urwego ngenzuramikorere (RURA) na TMEA (Trademark East Africa), kuwa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019, basinyanye amasezerano y’imikoranire mu gushyira serivisi zose zitangwa na RURA kuri murandasi (online), mu rwego rwo korohereza abacuruzi, kugabanya umwanya n’amafaranga bakoreshaga bashaka ibyangombwa na serivisi zitandukanye.

Iyi gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zose, ije kugabanya na none umubare w’ impapuro zikoreshwa, zikajya ziboneka kuri murandasi bitagoranye, bityo umucuruzi wafataga umwanya ajya gusinyisha mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, byose abisange kuri murandasi.

Patience Umutesi, uhagarariye TMEA mu Rwanda, avuga ko intego za TMEA ari ukorohereza umucuruzi kugera ku iterambere yifuza nta mananiza Kandi vuba.

Ati “Umucuruzi ushaka kubona icyangombwa yajya yinjira mu biro, agafungura murandasi, akuzuza ibisabwa, ubundi agahita abona icyangombwa cye, atiriwe atega, adataye umwanya wo kujya I bunaka kubihiga. Noneho Kandi usibye amafaranga n’igihe azaba arokoye, bizanamuteza imbere, Kandi bitange n’akazi ku banditsi”.

Ibyo byashimangiwe na Lt Col. Patrick Nyirishema, umuyoboyi wa RURA, aho yagize ati “Ubusanzwe hari serivisi zacu zatangirwaga kuri murandasi. Ariko noneho turagira ngo zose ziyijyeho. Ibyo bizatuma hari iterambere ryiyongera ku batugana, rigabanye inshuro n’umwanya bamaraga baza gusinyisha, kwaka ibyangobwa, no kubitanga.

Cyane cyane ku bakora ubucuruzi bwambuka umupaka, buriya iyi serivisi izaborohereza cyane”.

Uyu mushinga kandi uje gufasha intego ya Goverinoma y’u Rwanda, yo gukuraho burundu ingendo n’impapuro muri serivisi zayo zose yiswe “zero trips and zero paper in all Government services”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka