Nubwo atize ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye yiyemeje kuriteza imbere aho avuka

Umusore witwa Nkundumukiza Jean Bosco uvuka mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera yiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu cyaro mu rwego rwo kurwanya ubushomeri anakangurira abandi kuryitabira.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko afite umushinga wo gukanika ibyuma by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa, ibyuma bifotora impapuro (photocopieuses), printers n’ibindi.

Uwo mushinga witwa New Slide Show IT Solutions ukorera mu nzu irimuri santere ya Kidaho mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera. Usibye gukanika anakora n’ibindi bitandukanye bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa aho anigisha abantu batandukanye iby’iryo koranabuhanga.

Nubwo santere ya Kidaho iri ahantu h’icyaro hatagaragara cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga byinshi, Nkundumukiza Jean Bosco avuga ko umushinga we awuhakorera kuko naho hazatera imbere bitewe n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere ikoranabuhanga. Ikindi ni uko iyo santere irimo umuriro w’amashanyarazi.

Yize ibijyanye n'amategeko mu mashuri yisumbuye ariko yiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga aho avuka.
Yize ibijyanye n’amategeko mu mashuri yisumbuye ariko yiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga aho avuka.

Hafi y’aho akorera hari ibigo by’amashuri yisumbuye, ibigonderabuzima n’ibindi usangamo ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga. Yagiranye amasezerano na bimwe muri byo kugira ngo ibyo bikoresho nibijya bigira ikibazo ajye abibakorera batarinze kubijyana mu mujyi wa Ruhengeri; nk’uko Nkundumukiza Jean Bosco abitangaza.

Abantu benshi bajya gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga mu mujyi wa Ruhengeri usanga baturuka mu byaro bitandukanye kuko nta bantu bahaba babikanika. Yizeye kubona abakiriya benshi kuko igikurura abakiriya ari serivisi nziza.

Umuntu ashobora guturuka kure akaza gukoresha mudasobwa ye mu Kidaho kuko azi ko batanga serivisi nziza; nk’uko Nkundumukiza Jean Bosco abitangaza.

Umushinga wo gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga yabitangiye mu mwaka wa 2008 nyuma y’imyaka ibiri arangije amashuri yisumbuye. Icyo gihe yabikoreraga muri santere ya Butaro iri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera nk’uko abitangaza.

Nkundumukiza Jean Bosco avuga ko usanga mu cyaro hari amashuri abanza atandukanye afite za mudasobwa ariko ugasanga abahakora batazi kuzikoresha, ibyo bazikoreyeho bakajya kubikoresha ahandi kandi bagatanga amafaranga. Abonye ubushobozi yajya ajya guhugura abantu; nk’abo nk’uko abitangaza.

Yongeraho ko kuba akora uwo mwuga bimuteza imbere. Akaba afite umugambi wo kwagura umushinga we ukaba munini namara kugira ubushobozi.
Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’amategeko

Akora ibintu bitandukanye bijyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Akora ibintu bitandukanye bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Nkundumukiza Jean Bosco yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Lycée de Muhurura riri mu karere ka Gatsibo aho yize ibijyanye n’amategeko (Droit et Administration). Muri icyo kigo yigagamo habaga ishami ryigisha iby’ikoranabuhanga (Informatique) maze ararikunda cyane.

Nkundumukiza yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2006. Mu mwaka wa 2007 yaje kugura mudasobwa ariko ngo nta kindi yayikoreshaga uretse kuyireberaho filimi n’ibindi bitandukanye bijyanye no kwishimisha.

Iyo mashini yagize ikibazo maze ajya kuyikoresha bamuca amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo bayikore neza. Imaze gukira yabonye ayo mafaranga ari menshi bamuciye maze ahita afata umwanzuro wo gushaka uburyo yakwiga iryo koranabuhanga nk’uko Nkundumukiza abitangaza.

Yahise ajya mu gihugu cya Uganda kwiga ibijyanye n’ikoranabuhaganga mu gihe kigera ku mezi atandatu maze bamuha impamyabumenyi, aho mu mwaka wa 2008 yahitaga atangira gushyira mu bikorwa ibyo yize atangiza umushinga wo gukanika ibyuma by’ikoranabuhanga ndetse no gukora ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muhungu akeneye abantu bamuba hafi bakamugira inama, igitekerezo cye turagishigikiye

rupert yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka