Nta mwarimu ugitinya mudasobwa, icyo kibazo cyarakemutse

Mu kiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo ku wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026, kuri KT Radio cyagarutse ku buryo bwo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro binyuze mu kwagura murandasi (Internet) n’ibikorwaremezo, ku buryo byafasha kugira amahirwe angana ku myigire hirya no hino mu Rwanda, havuzwe ko ubu nta mwarimu ugitinya mudasobwa nk’uko byari bimeze kera, kubera ko ubu nta kintu kigishyirwa muri ‘system’ y’uburezi, hakoreshejwe intoki, ubu byose bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri icyo kiganiro, hagarutswe ku kibazo cyakunze kubaho mu gihe cyashize cyane cyane ku mashuri yo mu bice by’icyaro, aho ishuri ryashoboraga guhabwa za mudasobwa zo gufasha abarimu mu myigishirize yabo, ariko hamwe na hamwe bagahitamo kuzitwikira ibitambaro bakazibika, birinda ko bazikoraho zikangirika.

Umwe mu bakurikiye ikiganiro yabajije igikorwa kugira abarimu bahawe ikoranabuhanga hirya no hino, nabo bagire uruhare mu guhanga udushya baryifashishije, ku buryo byafasha amashuri yo mu cyaro. Icyo kibazo cyahujwe n’icy’uko hari abatinya gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za mudasobwa n’ibindi.

Ndayambaje Thomas umukozi wa Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, wari muri icyo kiganiro, yemeje ko ikibazo cy’abarimu batinya za mudasobwa kitakibaho, ko ubu cyakemutse.

Yagize ati, “ …Ndumva icyo cyari ikibazo cy’imyumvire, ariko nkurikije amasuzuma tugenda dukora, ubona ko ibyinshi byarakemutse, nta mwarimu ugitinya ‘computer’ (mudasobwa), ntawugitinya kuyikoresha, kubera ko ‘system’ yacu iri mu ikoranabuhanga (digital), ubu nta kintu kijyanye n’uburezi kigikoreshwa intoki (manual), urumva rero ko baba bagomba kumenya gukoresha ikoranabuhanga, niba ari ugushyira amanota muri ‘system’, aba agomba kubimenya akayashyiramo akoresheje ikoranabuhanga. Nta yandi mahitamo aba afite. Ibyinshi byari nk’ibitekerezo cyangwa se imyumvire bari bafite, ariko ubona ko byagiye birangira. Wenda hashobora kuba hari abagihari, bacyeya, ariko ndakeka ko ari bacye cyane. Ni bacye cyane”.

Uwo muyobozi yemeje ko mu bijyanye no gutanga umuyoboro wa murandasi mu bigo by’amashuri, bigeze ahantu heza, kuko bigeze ku kigero cya 90% , naho umuyoboro wa murandasi unyura mu butaka (fibre optique), bikaba bigeze ku birometero 30, hakaba hari na gahunda yo kuzajya hatangwa uwo muyoboro wa murandasi bijyanye n’uko umuriro ugenda ukwirakwizwa bikagendana. Guhera mu 2022, hashingiwe kuri politiki nshya y’ikoranabuhanga, hari amashuri ari mu bice by’icyaro aho bigoye kugeza ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi n’ibindi, ayo akaba yaratangiye guhabwa murandasi hakoreshejwe za ‘solar panels’, ayandi akayihabwa hifashishijwe ‘satellite’ .

Ndayambaje kandi yasobanuye ko mu mwaka w’amashuri 2023-2024, amashuri yari afite murandasi yari 3082, ariko bijyanye n’imbaraga Leta ishyira muri gahunda yo gutanga murandasi n’umusaruro igenda itanga, ubu mu 2026 amashuri amaze kuyibona ni 4184, mu gihe amashuri ahari muri rusange ari 4996, bivuze ko amashuri asigaye adafite murandasi ari 812 amenshi muri ayo, akaba ari mu bice bigoye kugezwamo ibikorwaremezo cyane cyane umuriro kuko ari wo ushingirwaho byose.

Reba ikiganiro cyose unyuze hano:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka