Minisitiri Gatabazi yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari mudasobwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 92 tugize Akarere ka Nyamagabe mudasobwa zigendanwa, zigiye kubafasha mu mitangire myiza ya serivise.
Ni umuhango wabereye i Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi ku wa 11 Ukuboza 2021, aho Minisitiri Gatabazi yibukije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari inshingano zabo z’ibanze ari zo gucunga umutekano w’abaturage, kubakemurira ibibazo, kubaha serivise nziza no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta.
Yagize ati “Ni mudasobwa zizahabwa buri Kagari kose mu gihugu guhera ku wa mbere. Ni mudasobwa zikomeye kandi z’ubwoko bwiza zirimo na internet izajya ihora ishyirwamo. Nta kubwira abaturage ngo umuriro wabuze cyangwa internet yabuze, kuko umutarage aba akeneye serivise ku gihe.”
Yunzemo ati “Habanje kuvugururwa itegeko maze ryemerera abayobozi b’Utugari gutanga serivise z’irangamimerere. Ntabwo bari bafite ibikoresho bibafasha kwandika mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ubu umwana uvukiye mu rugo azajya yandikwa n’Akagari n’uwapfuye yandukurwe n’Akagari akoresheje iyi mudasobwa.”
Minisitiri Gatabazi yongeyeho ko zizafasha umuturage kubonera serivise bugufi, atagombye gukora urugendo rurerure ajya ku biro by’umurenge, ndetse bikazanafasha kubika amakuru mu buryo burambye, bityo gushaka ibyangombwa ntibizongere kujya bigorana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masagara mu Murenge wa Musange, Emmanuel Gatete, avuga ko ubundi bandikaga muri mudasobwa, zaba zazimye bakifashisha amakaye.
Yagize ati “Izi mudasobwa zigiye kudufasha guha abaturage bacu serivise zitandukanye harimo no kurangiza imanza kuko dusigaye tuzirangiza muri system. Tukaba dushima ubuyobozi bw’Igihugu bwatugeneye ‘Computer’ igikoresho cy’akazi.”
Espérance Nyirakanani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gasaka na we ati “N’ubwo ari umuhigo ko ababyeyi bose babyarira kwa muganga ariko bijya bibaho ko hari ubyarira mu rugo kuko umuhigo ntabwo uragerwaho ijana ku ijana. Bizadufasha rero gutanga serivisi z’irangamimerere neza.”
Icyakora, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari muri rusange bifuza ko n’utugari tutaragezwamo umuriro w’amashanyarazi twakwibukwa, kuko n’ubwo mudasobwa bahawe zibika umuriro, zigera aho zikawukenera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|