Microsoft isanga ikoranabuhanga ryarihutishije uburezi bw’u Rwanda

Umuyobozi wa Microsoft muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iy’Uburengerazuba, Sebuh Haileleul, avuga ko gahunda ya SMART Classroom yihutishije imikoranire hagati y’abarimu n’abanyeshuri.

Microsoft yafatanyije na Leta y'u Rwanda mu gukwirakwiza mudasobwa mu mashuri abanza n'ay'ayisumbuye.
Microsoft yafatanyije na Leta y’u Rwanda mu gukwirakwiza mudasobwa mu mashuri abanza n’ay’ayisumbuye.

Avuga ko uburezi bw’u Rwanda bwazamutse mu myaka 10 ishize, kuva aho Microsoft ikoranye na Leta y’u Rwanda mu burezi, binyuze muri gahunda yayo y’abatanyabikorwa mu kwigisha n’uburezi bigamije impinduka.

Yagize ati “Iyi gahunda ifasha Minisiteri y’Uburezi gusuzuma byimbitse uburyo ikoranabuhanga ryahindura imyigire kugira ngo ijyane n’ireme rikenewe ku banyeshuri bo mu kinyejana cya 21.”

Kugeza ubu mudasobwa ibihumbi 130 zamaze gukorwa, muri zo ibihumbi 60 zagejejwe mu mashuri.

Sebuh Haileleul, umuyobozi wa Microsoft muri Afurika y'Iburasirazuba n'iy'uburengerazuba.
Sebuh Haileleul, umuyobozi wa Microsoft muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’uburengerazuba.

Haileleul yavuze ko intego y’iyi gahunda ya Mirosoft igamije impinduramatwara mu burezi, ari ugufasha abanyeshuri kongera ubumenyi muri tekinoloji nabo bakihangira udushya.

Ati “Intego ni ukongera udushya no kongera ubumenyi buzahanga imirimo mu banyeshuri n’abarezi. Bizagerwaho abarezi n’abayobozi b’ibifo nibafashwa guhuza no gukorana neza.”

Microsoft yazanye mu Rwanda n’uburyo bwa Microsoft Innovative Educator (MIE) Trainer Academy, bufasha abarezi kwihugura bifashishije ikoranabuhanga. Kugeza ubu abarezi ku rwego rw’ikirenga 21 barahuguwe, nabo bahugura abarimu bagera ku bihumbi 60.

Haileleul avuga ko Microsoft yiteguye gukomeza kuzamura uburezi, inyuze no mu zindi gahunda nk’iya School Broadband connectivity, izafasha abanyeshuri biga za siyansi na tekinoloji n’imibare kwiga mu buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iteka iyo mbonye iyi foto yizi ngirwamashini bindya ahantu! Mbivuze nemye izi nta kintu na kimwe zamariye uburezi bw’u Rwanda! Cyokoze zahombeje leta zinungura abatsindiye isoko! Leta nikwirakwize nibura za positivo ariko kuyiha umunyeshuri mwalimu atayifite ni uguta inyuma ya Huye!

Mwalimu yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka