Karongi: Bungutse ICT Center

Hashize igihe kitagera ku kwezi indi ICT Telecenter ifunguye imiryango mu mujyi wa Kibuye nyuma y’izindi ebyiri zari zihasanzwe. Imwe y’umuntu wikorera iri mu mujyi hagati, indi iri mu nkengero z’umujyi ikaba ari iya RDB.

Nubwo hari hasanzwe ICT Telecenter ebyiri hari hashize imyaka ibiri hakora imwe ku buryo wasangaga abantu ari urujya n’uruza rimwe na rimwe bagataha batabonye n’aho bakorera.

Abanyakarongi bagana iyo ICT Telecenter nshyashya bemeza ko yaje ikenewe cyane kubera ko uko umujyi ukura ariko bagenda bakenera serivisi za ICT.

Iyakaremye Elvisi ukora muri iyo ICT Telecenter avuga ko itanga serivisi zitandukanye zirimo internet, scanner, gusohora impapuro (printing), kwigisha mudosabwa (ama softwares atandukanye no gukora mudasobwa zapfuye).

Iyi Telecenter itanga serivise za internet, scanner, gusohora impapuro no kwigisha mudosabwa.
Iyi Telecenter itanga serivise za internet, scanner, gusohora impapuro no kwigisha mudosabwa.

Umukiriya twasanze muri ICT Telecenter yajemo bwa mbere yadutangarije ko yishimiye iyo Telecenter agira ati: “ije kugira uruhare mu rugendo Karongi irimo rwo kugendana n’utundi turere mu guteza imbere ikoranabuhanga bityo natwe ntituzasigare inyuma mu iterambere.

Nubwo inzira ikiri ndende, hari icyizere ko ibizagerwaho ari byinshi mu ikoranabuhanga kuko n’ibimaze kugerwaho ntawakekaga ko byahagera”.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka