Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahuguye abana mu bijyanye na ICT

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda imaze ibyumweru bibiri itanga amahugurwa ku ikoranabuhanga yari agenewe abana biga mu mashuri abanza. Iyo gahunda bayise ICT4KIDS.

Porogaramu abana bize ni izo kubafasha kumenya gukoresha mudasobwa ndetse no gukora imishinga. Mu gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyabaye tariki 31/08/2012 cyaranzwe n’uko abana bagaragarije ababyeyi imishinga bakoze.

Abana bahuguwe ni abiga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu. Bigishijwe gutekereza ku mishinga bifashishije porogaramu esheshatu ari zo Ms Paint, Word, Excel, Power point, Presentation Tube na Movie Maker.

Aba bana barerekana imishinga bakoze bifashishije Power Point.
Aba bana barerekana imishinga bakoze bifashishije Power Point.

Jean Paul Murekezi, umukozi mu ishami ryigisha iby’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko bahereye kuri Ms Paint ifasha abana gushushanya ibyo batekereza mu mishinga yabo, ikanatuma bamenyera kwifashisha souris.

Nyuma yahoo babinjiza mu kwandika ibyo batekereza bifashishije Ms Word. Kubera ko buri mushinga ugira budget, babigisha guteranya amafaranga bifashishije Ms Excel.

Nyuma yaho babigisha uko berekana imishinga bifashishije Ms Power Point ndetse na presentation Tube. Kubera ko babigishije gufotora, banabigisha uko bakora filime bifashishije ayo mafoto bakoresheje porogramu ya Movie Maker.

Aya mahugurwa yari abaye muri Kaminuza ku nshuro yakane. Ubwa mbere hakiriwe abana 20, mu mwaka wakurikiyeho bakira 70. Umwaka ushize bakiriye 100 none uyu mwaka bakiriye 200. Mbere kandi bakiraga abana b’abakozi ba Kaminuza bonyine, none uyu mwaka bakiriye n’abandi.

Bamwe mu bana berekana umushinga bakoze bifashishije Presentation Tube.
Bamwe mu bana berekana umushinga bakoze bifashishije Presentation Tube.

Ubuyobozi bwa kaminuza burateganay kwagura iyi gahunda ikagera ku bana benshi bashoboka, bahereye ku bo mu Karere ka Huye.

Murekezi avuga ko bazatangira bashishikaza komite z’ababyeyi z’ibigo byo mu Karere ka Huye, kandi ko iyi gahunda bazayigeza ku nama y’ibijyanye n’ikoranabuhanga izabera i Kigali mu minsi iri imbere.

Ababyeyi bari bitabiriye igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa bishimiye ibyo abana bagezeho, dore ko hari ibyo aba bana berekanye bamwe muri bo batazi nk’ibijyanye no kwifashisha Presentation Tube, aho abana bakoze umushinga wabo mu buryo bw’amashusho n’amajwi bivanze n’amagambo yanditse, ndetse n’amafoto.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka