Abize ikoranabuhanga bashyiriweho Amadolari 60,000 bazahatanira

Abanyarwanda bize ikoranabuhanga bahawe amahirwe n’Ikigo mpuzamahanga kizobereye mu by’ikoranabuhanga kikanatanga amahugurwa ku baryize cyitwa Polygon, yo guhatanira akayabo k’Amadolari ya Amerika ibihumbi 60 (asaga miliyoni 60Frw).

Icyo kigo cyatangiye guhugura ababyifuza mu buryo bw’iyakure, bikazatuma bitababuza gukomeza imirimo basanzwe bakora, akaba ari amahugurwa yo kubongerera ubumenyi azamara amezi abiri.

Mu byo bazongererwamo ubumenyi, harimo gukora gahunda za mudasobwa (program) zifasha mu gukaza umutekano w’ibyo abantu bakorera cyangwa babika muri za mudasobwa zabo kugira ngo hatagira ababinjirira.

Ni ubumenyi bwitezweho kuzafasha abahanga b’Abanyarwanda n’abo muri Afurika muri rusange, kumenya imikorere ihuriweho ya Polygon hifashishijwe ‘Xend Finance’, ikigo gikomeye gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’Amabanki.

Abemererwa kwitabira ayo mahugurwa azibanda ku ikoranabuhanga rya Web3, bazahabwa ubumenyi n’abajyanama basanzwe bazi neza uburyo bwo kubaka gahunda za mudasobwa zikomeye, kandi zirinda ku buryo buhambaye ibyo abantu baba babitse muri mudasobwa zabo kugira ngo bitavogerwa.

Ayo mahugurwa agenewe abahanga mu ikoranabuhanga bagera ku 2,000 bo mu buhugu bya Afurika, ari byo u Rwanda, Misiri, Nigeria, Afurika y’Epfo na Kenya.

Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi mu bashoramari mu ikoranabuhanga muri Polygon, agaruka ku buryo ibibazo by’ikoranabuhanga muri Afurika byakemuka.

Ati “Muri Afurika hari imbogamizi nyinshi zijyanye n’amikoro. Imwe muri zo ni ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibihugu. Binyuze mu kwigisha uko birinda kwinjirirwa, twizera ko byinshi muri ibi bibazo bishobora gukemurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwirinzi.”

Abazahugurwa bazaba bari mu bice bibiri bigizwe n’icy’abatangizi n’icy’inzobere. Igice cy’abatangizi kizitabirwa n’abashoramari bakiri bashya mu ikoranabuhanga rya Web3. Uwitwaye neza muri iki cyiciro azegukana Amadorari ya Amerika 5000, mu gihe abakurikiyeho bazabona Amadorari 3000 na 2000. Byongeye kandi, imishinga 10 ya mbere ikurikiyeho buri umwe uzabona amadorari ya Amerika 500.

Igice cy’inzobere kizibanda ku bumenyi kuri Web3 igezweho, kandi ireba abayifitemo uburambe. Umushinga wa mbere uzahabwa Amadolari 10000, uwakabiri 7000 naho uwa gatatu muri iki cyiciro uhabwe 5000. Imishinga itatu ya mbere nayo izabona uburyo butaziguye kuri gahunda yihuta ya Polygon (Accelerator Program), kugira ngo irusheho gukurikiranwa no guterwa inkunga, mu gihe imishinga 30 ya mbere yindi izahabwa buri umwe amadorari ya America 750.

Abazitwara neza bazacyura Amadolari
Abazitwara neza bazacyura Amadolari

Umuyobozi mukuru wa Xend Finance, Ugochukwu Aronu, yasobanuye iby’iryo koranabuhanga agira ati “Nk’uko ibikorwa remezo bya Web3 ku bashoramari mu ikoranabuhanga bikubiyemo uburyo bwo kwishyura amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Application Programming Interface (API)’ hamwe na Wallet Infrastructure, Xend Finance izafasha abashoramari mu ikoranabuhanga bo muri Afurika kugera ku batuye Isi binyuze muri gahunda y’ubwirinzi bwa Polygon.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko hatagaragara link

Josias yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Turabemera hano mu uganda

Foca yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka