Abaturage ibihumbi 200 bo hirya no hino mu gihugu bagiye kwigishwa ikoranabuhanga

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangije gahunda y’amezi atandatu yo kwigisha ikoranabuhanga ku baturage mu gihugu hose ndetse banahabwe ubusobanuro bunoze kuri za serivise bashobora guhabwa n’ibigo bya Leta n’ibyigenga.

Mu birori byo gutangiza iyi gahunda yatangirijwe mu karere ka Rulindo, tariki 17/01/2013, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko bahisemo gutangiza iki gikorwa mu karere ka Rulindo, kuko kagaragaye nk’akarere k’indashyikirwa mu bikorwa by’ikoranabuhanga.

Aha uyu muyobozi akaba yashimiye cyane uburyo ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ibigo bitandukanye bikorera muri aka karere badahwema gufasha abatuye aka karere kwiga ikoranabuhanga.

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, atangiza gahunda yo kwigisha abaturage ikoranabuhanga.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, atangiza gahunda yo kwigisha abaturage ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yabwiye abari aho ko abaturage bo mu karere ayoboye bishimiye cyane uburyo ikoranabuhanga rigenda ribageraho kuko yaba urubyiruko ndetse n’abantu bakuze bose bitabiriye iyi gahunda.

Yagize ati “kuba iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Rulindo ni ikintu gikomeye ku batuye aka karere. Abaturage ba Rulindo ni bamwe mu bitabiriye gushaka kumenya ikoranabuhanga ku rwego rushimishije. Ibi kandi ni ibiri mu nzego zose ku buryo buri wese abyiyumvamo.”

Abaturage bo mu karere ka Rulindo babashije kwiga mudasobwa bavuga ko babona bizabagirira akamaro mu bikorwa byabo, aho bavuga ko bashobora no gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi igihe bazaba bamaze kuryinjiramo neza.

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bitabiriye kwiga ikoranabuhanga ari benshi.
Abaturage bo mu karere ka Rulindo bitabiriye kwiga ikoranabuhanga ari benshi.

Musengimana Martin ni umucuruzi wo mu karere ka Rulindo, yize mudasobwa , akaba avuga ko bizamufasha mu bucuruzi bwe.

Yagize ati “aho menyeye mudasobwa mbasha kwiyandikira ibijyanye n’amabanga yange yo mu kazi ku buryo nta muntu niyambaza.

Bizandinda ko hari umuntu umenya ibyange wenda akaba yananyiba kubera ko yabonye ibyo ntunze. Ku bwanjye numva ko bizamfasha cyane”.

Abaturage bo mu karere ka Rulindo kandi basanga barageze ku ikoranabuhanga kera kuko aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abaturage batunze amaradiyo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka