Uruganda rwa mudasobwa ruzakora n’izorohereza abafite ubumuga- Dr Mukabaramba

Abafite ubumuga baratangaza ko zimwe mu mbogamizi zibazitira mu iterambere ari uko ibikoresho by’ikoranabuhanga biba bitarimo porogaramu ziborohereza kubikoresha.

Ni mu gihe kuwa 3/12/2014 hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Twinjize abantu bafite ubumuga mu Iterambere rirambye hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis avuga ko kugira ngo abafite ubumuga bibone mu iterambere mu bikoresho byose bishingiye ku ikoranabuhanga bikorwa bagombye kubazirikana.

Agira ati “Ibintu bijyanye na mudosabwa turasaba ko muri za porogaramu zishyirwamo haba harimo izorohereza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo na bo bashobore kuba bazikoresha”.

Niyomugabo asanga ibikoresho by'ikoranabuhanga byajya bikorwa nabo batekerezwaho ngo biborohereze kubikoresha.
Niyomugabo asanga ibikoresho by’ikoranabuhanga byajya bikorwa nabo batekerezwaho ngo biborohereze kubikoresha.

Aha Niyomugabo avuga ko aho bandikira (keyboard) hagombye kuba harimo porogaramu bita “braille” ifasha abafite ubumuga bwo kutabona gukoresha mudasobwa, naho kubatumva batanavuga ngo hakaba hagombye kubaho porogaramu zituma ibigaragara ahareberwa ibyanditswe (screen) babibona.

Yongeraho ko ikoranabuhanga rya terefone na ryo ryagombye kujyamo ibyangombwa byose bituma abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse n’abatabona bashobora guhamagara no kwitaba.

Nko kubafite ubumuga bwo kutabona avuga ko aho bakanze hose hagombye kuba havuga noneho terefone ikabayobora ku buryo bamenya uko babigenza mu gihe bakeneye kuvugana n’umuntu. Ahandi ikoranabuhanga nk’iri rikenewe ngo ni ku byuma bya banki babikurizaho amafaranga hifashishijwe amakarita yabigenewe (ATM na Visa cards).

Uretse ikoranabuhanga rishya, ku bwe ngo igikoresho cyose cyakagombye kubaho uburyo bufasha ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose kugikoresha. Aha atanga urugero nko ku mashyiga ateka aho avuga ko bikwiye ko aya kizungu aba afite uburyo bwo gufasha nk’umuntu utabona ku buryo amenya ko ibyo ateka byahiye cyangwa se hari ikindi akeneye gukora ngo bitangirika.

Kuri uru rugero arenzaho ko no ku mashini z’ubuhinzi zinjizwa mu Rwanda hagombye kuba harimo uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyakoresha kugira ngo bashobore kujyana n’abandi mu rugendo rwo kwigira.

Dr Mukabaramba yizeza abafite ubumuga ko uruganda rwa Mudasobwa ruzakorera mu Rwanda ruzakora iziborohereza kuzikoresha.
Dr Mukabaramba yizeza abafite ubumuga ko uruganda rwa Mudasobwa ruzakorera mu Rwanda ruzakora iziborohereza kuzikoresha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, na we yemeza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bikiri ikibazo mu korohereza abafite ubumuga. Aha akaba ari ho yahereye abaha icyizere ko uruganda rw’abashoramari bo muri Brazil na Argentine ruzajya rukora mudasobwa mu Rwanda ruzabyitaho.

Yagize ati “Abo bashoramari Leta y’u Rwanda yamaze gusinyana amasezerano na bo nkaba mbizeza ko muri mudasobwa bazakora hazaba harimo n’izorohereza abafite ubumuga kuzikoresha”.

Muri uyu muhango kandi banatanze amagare 50 y’abafite ubumuga azajya abunganira kugira ngo bashobore kugera aho bakeneye kujya. Baboneyeho kandi no gutangaza ko mu Rwanda bateganya kutangiza ikigo kizajya gikora insimburangingo n’inyunganirangingo z’abafite ubumuga mu rwego rwo gukomeza kubafasha no kubaha icyizere.

N’ubwo umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihijwe kuwa 3/12/2014, Icyumweru cy’abafite ubumuga cyatangiye ku wa 24/11/2014 kikaba kizarangira ku wa 8/12/2014. Kuri uwo munsi ngo hazaba umuganda wo kubaka ishuri ry’abamugaye mu Murenge wa Jabana ndetse bakanasangira n’abana bafite ubumuga iminsi mikuru ya noheri n’ubunani.

Abafite ubumuga batabasha kugenda 50 bahawe amagare.
Abafite ubumuga batabasha kugenda 50 bahawe amagare.

Uru ruganda ruzatangira muri 2015

Amakuru atangwa na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) avuga ko ba nyir’uru ruganda rwitwa POSITIVO ruzakorera mudasobwa mu Rwanda basinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano ko rugomba gutangira muri Mutarama 2015.

Cyakora ariko Juan Ignacio Panelli, Umuyobozi warwo, mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikinyamakuru The New Times yavuze ko ruzatangira gusohora mudasobwa za mbere muri Werurwe 2015 rukazaba rufite ubushobozi bwo gusohora mudasobwa zibarirwa mu bihumbi 700 buri mwaka.

Mu masezerano Positivo yagiranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo harimo ko uru ruganda ruzageza ku Banyarwanda mudasobwa ibihumbi 75 zitangwa mu gihe cy’imyaka itanu. Izi mudasobwa ngo zigomba gutangira gutangwa mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2015. Muri zo, mudasobwa zigendwanwa ibihumbi 30 zikaba zamaze gutangwa mu bigo by’amashuri bitarenze mu Kuboza 2015.

Uruganda Positivo, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti www.channelemea.com muri iri shoramari mu ikoranabuhanga muri Afurika ngo rufatanyije n’urundi ruganda ruzwi ku izina rya BGH. Ni na yo mpamvu ngo zizaba zifite izina rya Positivo BGH.

Mudasobwa z’uru ruganda ngo zizateza imbere uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi.

Urwego rushinzwe gutanga amakuru muri MYICT ruvuga ko uru ruganda ruzakora mudasobwa zo mu byiciro bitandukanye kuva kuri mudasobwa zikoreshwa n’abana mu mashuri abanza kugera kuri mudasobwa zisanzwe zishobora gukoresha na buri wese.

Ikindi kandi ngo n’ubwo ibiciro bishobora kuzamenyekana uruganda rumaze gutangira, ngo mudasobwa za Positivo BGH zizaba zihendutse cyane ugereranyije n’ibiciro byazo byari bisanzwe. Uretse mudasobwa, uru ruganda rukaba ruzajya ruteranyiriza amaterefone yo mu bwoko butandukanye mu Rwanda ku buryo ibiciro bya terefone na byo bishobora kuzagabanuka.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntiwumva se ko ninganda zatangiye gusha u Rwanda muri gahunda zo gufasha ababana n’ubumuga

tuyishime yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

kwita ku bafite ubumuga ni gahunda ya leta yashyizweho hatagira uhezwa ngo nuko afite iki kibazo , kuba rero uru ruganda rugiye gutangira gukora kandi runita ku bafite ubumuga ni ibyo kwishimirwa

arvera yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka