Rutsiro: Abaturage bari kwigishwa ikoranabuhanga na RDB yabasanze iwabo

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro barashima Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kuba cyarabageneye uko bakwigishwa mudasobwa kandi kibasanze mu karere iwabo aho batuye.

Iyi ni gahunda RDB yateguye yo kwegera abaturage b’ingeri zose batazi gukoresha mudasobwa hagamijwe kubaha ubumenyi butuma bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo ribashe kugera no mu duce tw’icyaro, nk’uko Léonidas Twiringiyimana, uri kwigisha abaturage mudasobwa abivuga.

Ati “nk’uko gahunda y’igihugu igamije guteza imbere u Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga ntacyo yaba imaze hari igice kinini kitazi ikoranabuhanga icyo ari cyo niyo mpamvu turi kugenda twigisha abaturage b’ingeri zose mudasobwa”.

Abiga mudasobwa bigira mu modoka ya RDB aho buri munyeshuri aba afite iye imbere ye..
Abiga mudasobwa bigira mu modoka ya RDB aho buri munyeshuri aba afite iye imbere ye..

Kanyoni ufite imyaka 45 utuye mu Murenge wa Mushubati wari waje kwiga mudasobwa yabwiye Kigali Today ko ari ubwa mbere yari akoze kuri mudasobwa, akaba avuga ko yamaze kujya mu cyiciro cy’abazi kuyikoresha.

Yagize ati “ni byiza kuba RDB yazanye iyi gahunda yo kutwegera ikatwigisha mudasobwa ku buryo ubu nanjye ngiye mu muryango w’abantu bazi gukoresha Mudasobwa”.

Buri ntara yagenewe imodoka imwe izajya izenguruka mu turere twose tugize intara.
Buri ntara yagenewe imodoka imwe izajya izenguruka mu turere twose tugize intara.

Si abakuze gusa bishimira kwegerezwa izi serivisi kuko n’abasanzwe bazi mudasobwa bavuga ko hari izindi porogaramu batari bazi babashije kwiga. Prisca Itangukwishaka urangije amashuri yisumbuye yatangaje ko ku ishuri bari barize gukoresha porogaramu ya Microsoft office Word none ubu ngo yamaze kumenya Microsoft Excel, PowerPoint na internet kandi ngo bizamugirira akamaro.

Abiga mudasobwa bigira mu modoka ya RDB aho biga mu byiciro 3; kuva sa moya kugera sa yine, kuva sa yine kugera sa saba no kuva sa munani kugera sa kumi n’imwe buri cyiciro kikaba cyakira abantu 20 bazi gusoma no kwandika.

Iyi gahunda ya RDB yatangiye mu mwaka wa 2008 buri ntara ikaba ifite imodoka igenda izenguruka uturere, mu ntara y’iburengerazuba hakaba hasigaye uturere twa Nyamasheke na Rusizi.

Abo mu karere ka Rutsiro batangiye kwigishwa tariki ya 10/11/2014 bakaba bazasoza tariki ya 21/11/2014.

Mu modoka bigiramo haba harimo na interineti.
Mu modoka bigiramo haba harimo na interineti.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka