Rulindo: Abana barishimira kwiga ikoranabuhanga mu biruhuko

Bamwe mu bana bo mu Karere ka Rulindo basanga kuba ubuyobozi bwarashyizeho ibigo byigisha ikoranabuhanga byarabafashije, kuko babasha kwiga ikoranabuhanga bakiri bato bityo bikazabafasha mu masomo biga no mu buzima bwabo.

Dusabe Goreth, umwana wiga mu kigo kigisha ikoranabuhanga cya Rusiga avuga ko kwiga mudasobwa byamufashije kutajya kuzerera kandi amaze kumenya byinshi asanga bizamufasha mu buzima bwe, kuko ngo azabasha kwiteza imbere mu ikoranabuhanga arikoresha mu kwiga agateza n’igihugu cye imbere.

Abana barishimira kwiga ikoranabuhanga mu biruhuko.
Abana barishimira kwiga ikoranabuhanga mu biruhuko.

Aba bana bavuga ko umwanya munini bawumara kuri za mudasobwa biga ikoranabuhanga kandi bamaze kumenya byinshi kuri ryo birimo kwandika kuri Mudasobwa, kubika ibyo banditse muri mudasobwa, kohereza ubutumwa n’ibindi.

Ntakirutimana Jean Baptiste wigisha ikoranabuhanga mu kigo cy’ikoranabuhanga (Telecentre) cya Rusiga avuga ko iki kigo cyakira abakuze ndetse n’abana bakiri bato, ariko ngo abana asanga ari bo babikunze cyane.

Abana bamaze kumenya byinshi binyuranye kuri mudasobwa.
Abana bamaze kumenya byinshi binyuranye kuri mudasobwa.

Ntakirutimana yagize ati “muri iki kigo haza abantu bakuze n’abana kwiga gukoresha mudasobwa ariko nsanga abana bo babikunze cyane kandi bamaze kumenya byinshi. Ikindi byaranabafashije cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko bibarinda ubuzererezi n’izindi ngeso mbi bashobora kwirohamo kubera kubura icyo bakora mu biruhuko. Ikindi ni uko bamenyeramo byinshi bizabafasha mu buzima bwabo”.

Iki kigo cyigisha ikoranabuhanga mu Murenge wa Rusiga giherereye mu ishuri ryisumbuye rya Inyange Girl’s Shool riri muri uyu murenge. Ubu gifite umubare munini w’abana kurusha abakuze aho bangana na 70, naho abakuze bakigana ni 45.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikoranabunga ni ngombwa mu bana b’abanyarwanda kandi na leta yacu irrihwiturira buri wese kuko rifasha muri byinshi cyane abakiri bato bitezweho kuzamura ubwenge bwabo maze natwe tukagira abahanga mu nzego zose

dusabe yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka