ORACLE yaje gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere mu ikonabuhanga

Sosiyete y’Abanyamerika ikomeye mu ikoranabuhanga ku rwego rw’isi ya ORACLE yamaze gusinyana amasezerano na leta y’u Rwanda yo kuyifasha kwigisha no guhugura abiga ikoranabuhanga mu bumenyingiro, ku buryo u Rwanda narwo ruzabasha kugira abantu bahangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.

Iyi sosiyete isanzwe ifite porogaramu yitwa Oracle yifashishwa mu kazi kose ko guhanga izindi porogaramu zifashishwa mu ikoranabuhanga no kubika ibijyanye naryo byose, ngo ntije gutangiza ubu buryo mu Rwanda ahubwo ije kunganira leta kuko hari aho nayo yari igeze, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Jérôme Gasana.

Agira ati “Ubu tugiye gukomerezaho aho twari tugeze kandi icyo twifuza ni uko twihaye gahunda ndende yo kugeza mu 2019 y’uko twaba dufite abize ibijyanye na IT (ikoranabuhanga) babihugukiwe muri iyi porogaramu ya Oracle bagera kuri 500”.

Amasezerano y'ubufatanye yasinywe hagati y'ubuyobozi bwa Oracle na WDA.
Amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ubuyobozi bwa Oracle na WDA.

Gasana yasobanuye ko ibi bizafasha u Rwanda kugira abantu bafite icyo bise Oracle Certified Personnel, icyemezo cyemewe ku rwego mpuzamahanga mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga (Content and application development).

Ubu buryo buje busanga WDA ifite uburyo ikoresha mu kwigisha no guhugura mu ikoranabuhanga buzwi nka Microsoft na Sisco bwigishwaga mu Rwanda, ariko Oracle yo yari itarahagera kugeza ubu.

Iki cyiciro kije gikurikira ibikorwaremezo byashyizweho, kugira ngo noneho bitangire bibyazwe umusaruro, nk’uko umuyobozi wa WDA yakomeje abisobanura.

Minisitiri w'uburezi, Prof Lwakabamba Silas yizera ko ubu bufatanye ari bwo u Rwanda rukeneye nyuma y'aho rushyiriyeho igenamigambi ry'ikoranabuhanga.
Minisitiri w’uburezi, Prof Lwakabamba Silas yizera ko ubu bufatanye ari bwo u Rwanda rukeneye nyuma y’aho rushyiriyeho igenamigambi ry’ikoranabuhanga.

Janusz Naklicki, uyahagarariye umuyoboro wa Aziya na Afurika, yatangaje ko kugira ngo bashore imari yabo mu Rwanda icya mbere babihereye ku muvuduko ruri kugaragaza mu bukungu, bakaba bizera ko bizakomeza mu bihe biri imbere.

Yatangaje kandi ko u Rwanda kimwe na Afurika byoroshye kuhageza ikoranabuhanga kuko byihuta kubyumvisha abaturage kurusha ahandi hose ku isi.

Ubuyobozi bwa ORACLE butangaza ko bwizera ko iyi porogaramu igeze mu Rwanda, uretse gufasha amashuri mu bumenyi, izanazamura ubukungu b’u Rwanda kandi igafasha u Rwanda guhora rugendana n’ibihe bihindagurika mu ikoranabuhanga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twizeye byinshi tuzungukira muri aya masezerano ya oracle na leta y’u Rwanda ku kibazo cy’ikoranabuhanga

kembamba yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka