Nyanza: RDB yegereje ikoranabuhanga urubyiruko rwo mu cyaro
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kigiye kumara ibyumweru bibiri birenga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza cyigisha urubyiruko rwo muri iki gice cy’icyaro ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa.
Mudari Aimable ushinzwe kwigisha ibijyanye na mudasobwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ubwo yari muri uyu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza tariki 16/07/2014 yigisha yavuze ko bafite gahunda yo kwigisha abantu bose mudasobwa babasanze aho bagiye batuye mu mirenge itandukanye y’icyaro.
Abantu basanze muri iyi mirenge babigisha porogaramu za mudasobwa zitandukanye hakurikijwe izikenewe ku isoko ry’umurimo nka MS Word, MS Exel na MS PowerPoint kugira ngo bashobore nabo kuba bazikoresha mu kwihangira imirimo.
Mudari Aimable yavuze ko ikintu cy’ingenzi bifuza ari uko abatuye mu cyaro nabo batinyuka ikoranabuhanga bakarikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yagize ati: “Urebye aho isi iri kugana ikoranabuhanga ririmo kwifashishwa mu byiciro bitandukanye by’ubuzima yaba mu buhinzi n’ibindi”.
Uyu mwarimu urimo kwigisha uru rubyiruko Mudasobwa rwo mu murenge wa Mukingo avuga ko inyigisho zose babaha zitangirwa ubuntu ndetse ngo zimara igihe kirenze ibyumweru bibiri. Bamwe muri uru rubyiruko rwatangiranye n’izi ngisho za mudasobwa ruvuga ko kuri bo ibyo bafataga nk’inzozi bitangiye kuba impamo.
Uwitonze Jeannette avuga ko mu minsi mike amaze yiga yiyunguye byinshi mu gihe yateganyaga kuziga mudasobwa ari uko atanze amafaranga ndetse agakora n’urugendo rurerure ajya gushakisha abamwigisha bagiye baherereye mu mijyi.
Mu byishimo byagaragazwaga no gusubiza aseka yagize ati: “Ubu ibyumweru bibiri bavuga ko bazatwigishwa nzaba maze kumenya byinshi kuko buri munsi turiga kandi tukagira umwanya uhagije wo gukora imyitozo tubifashijwemo n’abarimu b’inzobere ikigo cya RDB cyatwoherereje.”
Abenshi mu rubyiruko rwiyandikishirije ku biro by’umurenge wa Mukingo ngo rwige gukoresha mudasobwa ku nkunga ya Leta y’u Rwanda ruvuga ko bifuza kuba intyoza mu mikoreshe yazo ndetse bakifuza ko bahera kuri ubwo bumenyi bakabubyaza umusaruro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo, Bwana Jean Pierre Nkundiye asanga kuba urubyiruko rwo muri uyu murenge ayoboye ruri kwigishwa mudasobwa ari amahirwe akomeye yaje abagana ngo bagomba kuyabyaza umusaruro ndetse ntihagire n’umwe mu baturage baho ucikanwa n’iyi gahunda.
Avuga ko icyiza kiri muri aya mahugurwa ngo ni uko abahuguwe bazakomeza gukurikiranirwa hafi kugira ngo ubumenyi bari guhabwa butazaba amasigaracyicaro.
Bamwe muri uru rubyiruko rwo mu murenge wa Mukingo bavuga ko bwari ubwa mbere bakirigise mudasobwa bayiga abandi ngo baherukaga kuyiga bari ku ntebe y’ishuli ariko ntibagire umwanya uhagije wo kuyisanzuraho bakora imyitozo ihagije.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|