Nyamagabe: Kwifashisha ikoranabuhanga ni kimwe mu bizakumira gutekinika imihigo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buravuga ko kwifashisha ikoranabuhanga ari kimwe mu bizaca ingeso yo “gutekinika” imihigo no kongerera agaciro raporo zitanzwe kuko biba byoroshye kubona aho zaturutse.

Mu mwiherero w’abayobozi wabaye ku nshuro ya 12 ku wa 28-02/03/2015, hagarutswe ku kibazo cy’abayobozi b’inzego z’ibanze batanga amakuru atari yo, bikadindiza iterambere ry’umuturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert asanga kwifashisha ikoranabuhanga bizaca gutekinika raporo z'imihigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert asanga kwifashisha ikoranabuhanga bizaca gutekinika raporo z’imihigo.

Philbert Mugisha, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wanitabiriye uyu mwiherero w’abayobozi, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yatangaje ko gutegura imibare y’ibanze igashyirwa muri za mudasobwa no kugenzura ibikorwa umunsi ku wundi bizatuma raporo mpimbano zicika.

Yagize ati “umuntu hari igihe yavuga ko byihutirwa, ugasanga atanze raporo itari yo, ibyo tugomba gukora rero harimo gukurikirana ibikorwa byacu umunsi ku wundi, hatagombeye kubyegeranya ari uko wayisabwe n’urwego runaka hagomba kubaho kwibwiriza”.

Yakomeje agira ati “icyo tubona nk’igisubizo ni ukwifashisha ikoranabuhanga, rimwe na rimwe hari igihe umuntu abazwa aho yahereye ugasanga ntari kuhabona, umuntu biramusaba kongera gushakisha imibare, kandi umuntu yifashishije ikoranabuhanga ibyo ngibyo byashoboka”.

Kubona raporo ntibihagije hagomba gukurikiranwa ko zihuye n’ibikorwa, hagaragaramo kubeshya cyangwa kwibera umuntu akabibazwa kuko ingaruka zigaruka ku muturage abayobozi bakorera bityo iterambere ryihuse ntiribashe kugerwaho.

Caissy Chrsitine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se murashaka kuvuga ko ba Mayor ibyo gutekinika baba batabizi uko bihagaze. Abashaka kubihinyuza bazamanuke mu Turere mu mpera za Kamena, mwihere ijisho, uko bategura imurika ry’imihigo y’umwaka uba urangira.

kk yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka