Nyabihu: Mudasobwa mu tugari twose zihutishije imitangire ya serivise n’uburyo bwo kubika inyandiko

Mu rwego rwo kwihutisha imitangire ya serivisi ndetse n’akazi muri rusange, hifashijwe ikoranabuhanga, ubu utugari twose uko ari 73 mu karere ka Nyabihu, twagejejweho mudasobwa “laptops”.

Muri 73 zari zikenewe, iz’icyiciro cya nyuma 18 zatanzwe n’akarere mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, mu gihe izindi zari zaratanzwe mbere na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC.

Kuba utugari twose dukoresha Mudasobwa mu mirimo yatwo byahinduye byinshi mu mitangire ya serivise, aho byatumye zihuta kandi n’ibintu bigakorwa mu mucyo nk’uko Muhawenimana Venantie , umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Guriro mu murenge wa Rambura abivuga.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bafite mudasobwa bahawe,zibafasha mu kunoza akazi kabo no mu mitangire ya serivise.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bafite mudasobwa bahawe,zibafasha mu kunoza akazi kabo no mu mitangire ya serivise.

Yongeraho ko ubusanzwe raporo zandikwaga n’intoki ndetse umuntu yakwibeshya mu nyandiko bigasaba ko asubiramo byose, ariko hakoreshejwe mudasobwa,umuntu abasha guhita akosora ahakosamye, agasohora inyandiko itarimo amakosa kandi ibona neza nk’uko Muhawenimana abivuga.

Uretse inyandiko zisobanutse kandi zirimo isuku, Muhawenimana avuga ko byari n’ikibazo kubika inyandiko zanditse n’intoki, zashoboraga gutakara, gusibama kubera bakoreshaga karubone cyangwa se zikaba zagira ikindi kibazo, ariko ubu bazibika mu mashini no mu mpapuro ku buryo bitoroshye ko zazimira.

Muhawenimana kandi anakomeza avuga ko imitangire ya raporo nayo yahindutse. Kuri ubu ngo raporo umuntu ashobora kuyijyana kuri flash disque ku murenge cyangwa ku karere, bakayikuraho bagahita bayibika mu buryo bworoshye, nawe akayigumana kandi bose bafite inyandiko zisa zifite amakuru amwe.

Muhawenimana Venantie(wambaye umutuku) uyobora akagari ka Guriro yerekanaga ko bisigaye byoroshye kubika inyandiko kubera ziba zanditse neza ku mashini.
Muhawenimana Venantie(wambaye umutuku) uyobora akagari ka Guriro yerekanaga ko bisigaye byoroshye kubika inyandiko kubera ziba zanditse neza ku mashini.

Kuri ubu, urujijo rwashoboraga kuba mu nyandiko z’intoki rwavuyeho ndetse n’igihe cyakoreshwaga mu kwandika, abandi bakandukura gisigaye gikoreshwa mu gutanga izindi serivise ku baturage. Ikindi kandi ngo niyo wagezaga raporo ku murenge byasabaga ko nabo bandukura mu mashini, ibyo umuyobozi w’akagari yabaga yanditse n’intoki bigatinda, bikadindiza serivise.

Kuba mudasobwa zaragejejwe mu tugari, uretse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari babyishimira; n’abakozi b’imirenge ni uko.

Gasana Thomas, umuyobozi w’umurenge wa Rambura, avuga ko kuri ubu iyo uturutse mu kagari azanye raporo yanditse n’imashini, byoroshye guhita ifotorwa bakayibika cyangwa se bakayikura ku gikoresho ayizanyeho nka flash n’ikindi mu buryo bworoshye bagahita bayibika mu mashini zabo.

Abo mu tugari batarabona mudasobwa bazanaga raporo, uwo ku murenge agahita yongera akazandukura uko zakabaye mu mashini, bigatwara umwanya munini wakagombye kuba ukorwamo ibindi.

Inyandiko zikoreshwa ku rwego rw'utugari n'imidugudu zisigaye ziba zanditse n'imashini.
Inyandiko zikoreshwa ku rwego rw’utugari n’imidugudu zisigaye ziba zanditse n’imashini.

Kuri ubu,uretse abahawe mudasobwa mu tugari babona impinduka, n’abaturage ni uko. Masengesho, umwe mu baturage bo mu kagali ka Rurengeri, mu murenge wa Mukamira, avuga ko ubu umuturage ageza ku muyobozi w’akagari ikibazo, akacyandika mu mashini, ku buryo igihe icyari cyo cyose washakira wagenda mukagisubiramo bidatwaye umwanya kuko ahita areba mu mashini akacyibona.

Akaba asanga bitandukanye cyane na cyera, aho byasabaga umuyobozi kwandika n’intoki, bigatwara umwanya kandi urupapuro mwanditseho rwabura cyangwa rukagira ikindi kibazo, bikaba ngombwa gusubira mu kibazo bundi bushya.

Iyi ntambwe ikoranabuhanga rigezeho mu karere ka Nyabihu, inagarukwaho n’ubuyobozi bw’akarere bwishimira uko urwego rw’ikoranabuhanga rugenda rutera imbere mu Rwanda nk’uko Twahirwa Abdoulatif umuyobozi w’akarere abyemeza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka