Nyabihu: Bakomeje kunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga no kwihangira imirimo
Binyuze muri Business Development Centers (BDCs) ubu zisigaye zitwa Service Access Point (SAP), abaturage bo mu karere ka Nyabihu barishimira ko basigaye babona service z’ikorababuhanga bakanaryiga bitabagoye ndetse bikabungura ubwenge mu bijyanye no kwihangira umurimo.
Ubu bamwe mu baturage babasha kwiga ndetse bagahugurwa kuri zimwe muri porogaramu za mudasobwa na interineti ndetse bakagerekaho kumenya amwe mu makuru anyuranye bitabagoye
Mu karere ka Nyabihu hari SAP ya Jomba, Bigogwe ndetse no ku Mukamira.
Ishimwe Pacifique ukora muri SAP ya Bigogwe avuga ko abarenga 500 bize muri izo SAP byagiye bibagirira akamaro no mu mibereho yabo ku bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse no kwihangira imirimo mu buzima busanzwe.

Ikindi cy’akarusho avuga ni uko muri SAP ya Bigogwe bigisha Porogaramu ya CISCO Networking Academy itari henshi mu Rwanda ndetse uyize akayirangiza neza ahabwa Certificat ya PC hardware and software iri ku rwego mpuzamahanga, iturutse muri America. Uyiga aba akora “Distance learning”. Abamaze kurangiza iyi porogaramu bakaba bagera ku 154.
Iyi porogaramu ya CISCO ngo ifite akamaro kanini kuko uwayize abasha kwihangira n’imirimo cyangwa akabona n’akazi aho ariho hose.
Habarurema Jean de la Paix, ni umwe mu barangije iyi porogaramu, kuba yarize ikoranabuhanga hari icyo binamugejejeho gikomeye kuko ubu yifitiye studio ye ku Mukamira.

Akaba agenda arushaho gutera imbere kuko uretse studio, yaguze n’ikibanza mu karere ka Nyabihu ndetse abasha no gukemura ibibazo by’umuryango we. Agira inama abandi ko kugira ngo ugere ku iterambere bisaba gukora kandi ufite icyerekezo.
Service Access Point (SAP) zashyiriweho abaturage ngo bihugure, bige kandi bimenyereze ibijyanye n’ikoranabuhanga bityo bajye barikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Bakaba basabwa kwitabira ari benshi kuko bizabageza kuri byinshi byiza.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|