Ngororero: Urubyiruko rurasabwa gusaba gukoresha za telecentres zo mu karere

Nyuma y’igihe kigera ku mezi 6 amazu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikorera ahazwi nka BDC (Business Development Centers) bidakoreshwa, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burasaba inzego z’urubyiruko gusaba no gupiganirwa gukoresha ibyo bikoresho.

Kuba aya mazu yakoreraga mu mirenge ya Ngororero, Nyange, Kabaya na Matyazo adakora ngo ni igihombo kw’iterambere ry’urubyiruko kuko aho ariho babashaga kwigira cyangwa kwifashisha mu bikorwa byabo ku giciro gito.

Binyujijwe ku wari uhagarariye urubyiruko mu karere ubu akaba yarabaye umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Shyerezo Norbert, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Ngororero arasaba urubyiruko kuba aba mbere mu gusaba gukoresha no gucunga ibyo bikoresho.

Bimwe mu bikoresho biri muri BDC Nyanjye bimaze amezi 7 bitarakoreshwa.
Bimwe mu bikoresho biri muri BDC Nyanjye bimaze amezi 7 bitarakoreshwa.

Kuba urubyiruko rwahabwa ibyo bikoresho ngo byatuma bicungwa kuburyo burambye no guhugura abashaka ubumenyi mu ikoranabuhanga dore ko n’umushinga DOT wahuguraga abaturage mu ikoranabuhanga wahagaze umaze gutoza abakabakaba 500, uwo mubare ukaba ukiri muto.

Hari amakuru avuga ko nyuma y’uko abakoreshaga izo nyubako n’ibikoresho basoje amasezerano yabo, ubu ikigo BDF (Business Development Fund) aricyo kizakoresha ayo mazu n’ibikoresho biyarimo ariko ubu akaba agifunze imiryango.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka