MS. Geek 2015 yitabiriwe n’abagore barenga 100

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakobwa n’abagore b’inzobere mu ikoranabuhanga mu Rwanda (Girls in ICT) buratangaza ko irushanwa rigamije gukangurira abakobwa n’abagore gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda bifashishije ikoranabuhanga “Ms. Geek” ry’umwaka wa 2015 ryitabiriwe n’abakobwa n’abagore barenga 100, aho rigeze hakaba hasigaye mo batanu bahatanira ibihembo.

Iri rushanwa rya Ms. Geek 2015 rigamije gufasha abakobwa n’abagore biga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza mu Rwanda barushanwa mu gukora porogaramu z’ikoranabuhanga zafasha abaturage kubona uburezi bufite ireme, ku kiguzi gito kandi bubegereye.

Marie Claire Murekatete ukuriye Girls in ICT mu Rwanda yabwiye ikiganiro “Ubyumva ute?” cyaKT Radio, ku wa 16 Mata 2015, ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uko bamwe mu baturage batabona uburezi bufite ireme ku buryo buboroheye.

Murekatete avuga ko inzobere mu ikoranabuhanga zamaze gutoranya imishinga itanu yazarusha iyindi gusakaza uburezi bufite ireme ku bantu bose ku kiguzi gito.
Murekatete avuga ko inzobere mu ikoranabuhanga zamaze gutoranya imishinga itanu yazarusha iyindi gusakaza uburezi bufite ireme ku bantu bose ku kiguzi gito.

Abaturage ngo ntiborohewe no kubona uburezi bwiza bitewe n’amikoro make bafite cyangwa se aho baherereye hashobora kuba hatagerwa n’ibikorwaremezo, ndetse ngo amashuri n’abarimu beza bibari kure.

Abo mu ihuriro “Girls In ICT” ngo basanze bashobora kubona igisubizo gishingiye ku ikoranabuhanga kuri icyo kibazo, kuko kuri ubu ngo rigera hose ku isi kandi rigafasha abantu kubona ibyo bashaka iwabo ku kiguzi gito. Ni muri urwo rwego abitabiriye Ms. Geek 2015 bahiganwe mu gukora imishinga izatanga igisubizo.

Murekatete yabwiye KT Radio ko ubu inzobere mu ikoranabuhanga zamaze gutoranya imishinga itanu yazarusha iyindi gusakaza ubwo burezi bufite ireme ku bantu bose ku kiguzi gito, ikaba iri ku rubuga rwa interineti https://www.surveymonkey.com/s/5Q37K59 aho ababishaka bose bari gutora umushinga babona wazafasha Abanyarwanda kurusha indi, ukazahabwa ibihembo kandi ugashakirwa ubushobozi bwose ngo uzashyirwe mu bikorwa.

Umushinga uzatorwa n’izemezwa n’inzobere mu ikoranabuhanga ko izafasha Abanyarwanda muri ubwo buryo izahabwa ibihembo mu birori bizabera i Kigali kuwa 25 Mata 2015.

Ibihembo biteganyirijwe abazahiga abandi.
Ibihembo biteganyirijwe abazahiga abandi.

Irushwa Ms. Geek ribaye ku nshuro ya kabiri, aho abaritegura bahemba abakobwa n’abagore bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza baba batekereje imishinga ikomeye mu gucyemura ibibazo by’umuryango Nyarwanda.

Iri rushanwa kandi riba rigamije kwereka abagore n’abakobwa amahirwe y’ubucuruzi no gushaka inyungu mu bikorwa by’ikoranabuhanga, bamwe bakabibamo ba rwiyemezamirimo, abandi bakajya mu gusakaza ubumenyi bw’ikoranabuhanga hirya no hino mu Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka