Intel irizeza urubyiruko ubafasha mu kumenyekanisha ibikorwa by’ikoranabuhanga
Ikigo mpuzamahanga gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga “Intel”, kirizeza urubyiruko rw’u Rwanda rukora ibijyanye na porogaramu za mudasobwa, ubufasha mu kumenyekanisha ibikorwa byarwo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 20/11/2015, na Frederic Odhiambo uhagarariye iyi sosiyete muri Afurika y’Iburasirazuba, aho ari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushaka abakiri bato bakora ibijyanye na porogaramu za mudasobwa, ngo bashyigikirwe.

Odhiambo ukorera iki kigo gisanzwe gikora za mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho bijyanye na zo, yatangaje ko nk’uko basanzwe babigenza mu bice bitandukanye bya Afurika, yaje mu Rwanda kureba uburyo ikigo ahagarariye cyafasha urubyiruko, cyane cyane mu kumenyekanisha ibyo rukora mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “Umuntu wese utari umunebwe, uzatwereka igikorwa kirimo agashya atagikopeye ahandi, kandi gifite ibibazo kije gusubiza mu muryango atuyemo no ku isi muri rusange, tuzamufasha nta kabuza kimenyekane ku rwego rushimishije.”
Uwamahoro Nadia, Umuyobozi wa sosiyete “Data System Ltd” ifite umushinga wa “Gira ICT”, yatangaje ko iyi gahunda yo gukorana na Intel, izabafasha kugera ku nshingano biyemeje zo gusakaza ikoranabuhanga mu Banyarwanda. Iyi sosiyete ikorana n’urubyiruko, abarimu, abanyeshuri ndetse n’abakiri bato bakora iby’ikoranabuhanga.

Uwamahoro avuga ko binyuze mu mushinga wa Gira ICT, amasosiyete agera ku icumi y’urubyiruko bakorana, yujuje ibisabwa na Intel azatoranywamo agafashwa mu kumenyekanisha ibikorwa byayo, kuko ari yo mbogamizi ikomeye urubyiruko ruhura na yo.”
Uwamahoro yagize ati “Abenshi mu rubyiruko dukorana ni abahanga. Bakora porogaramu zitandukanye zirimo izakwifashishwa muri za kaminuza, mu mabanki, mu bitaro, mu bucuruzi , mu nganda no mu bindi bigo bitandukanye; ariko bahura n’imbogamizi ikomeye y’ubushobozi buke butuma ibikorwa byabo bitamenyekana ku buryo byababyarira umusaruro uhagije kandi unashimishije”.
Intel ni Sosiyeti y’Abanyamerika ikora ibijyanye na za mudasobwa ndetse na za porogaramu zitandukanye, ikaba ifite intego yo gusakaza umuyoboro wa interineti n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze cyane.ariko ntago mwatubwiye umuyoboro byanyuramo ngo dushyigikirwe na INTEL.nje nkora systems na program(embedded system)nkoresheje microprocessor za Intel kandi nta societe cgwa company mfite.bamfasha gute???????????