Gakenke: Barishimira aho bageze mu ikoranabuhanga kubera gahunda ya "Mudasobwa imwe ku mwana"

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuli abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Nemba I, bamaze kumenya gukoresha mudasobwa, ku buryo hari ibintu bashobora gukoreraho birimo no gukoreraho umukoro baba bahawe n’abarimu babo.

Mu myaka igera kuri ine uru rwunge rw’amashuri ruhawe mudasobwa muri gahunda ya mudasobwa imwe kumwana (One laptop per child), abafite kuzigisha abana mu nshingano zabo bemeza ko hari akamaro byabagiriye.

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu rwunge rw'amashuri rwa Nemba I bemeza ko ikoranabuhanga basigaye barebaho.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Nemba I bemeza ko ikoranabuhanga basigaye barebaho.

Gloria Kevine Iradukunda wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, asobanura ko abona ko hari akamaro kanini mudasobwa ifite bitewe nibyo agenda yigiraho, ku buryo yemeza ko ejo habo hazaba hameze neza ku bijyanye n’ikoranabuhanga, kuko bazaba bazi byinshi kandi baratangiye no kuvumbura n’ubwo batarabigeraho.

Ati “Ubu nzi gukora udukuru ahantu kuri porogarame (program) bita sikuracyi (Scratch) nkakora inkuru z’amashusho ku buryo nshobora gukora inkuru y’umuntu arimo gukina cyangwa ngakora inkuru yanjye n’inshuti yanjye nkoresheje amashusho.”

Kuba Iradukunda haribyo azi gukora kuri izo mudasobwa ngo bituma yumva ko agomba kuzayiga akayimenyaho ibintu byinshi, ku buryo nakura azajya avumburaho amaporogarame akazajya akoreshwa n’abakoresha mudasobwa.

Ngo bano banyeshuri basigaye bazi gukora inkuru bakoresheje amashusho.
Ngo bano banyeshuri basigaye bazi gukora inkuru bakoresheje amashusho.

Yves Uzabakiriho nawe ni umunyeshuri mu mashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Nemba I, avuga ko mudasobwa ari ingirakamaro kuko imaze kubazamura mu mitekerereze ku buryo bashobora no kwigishaho abari munsi yabo uburyo bateranyirizaho imibare akaba yabimenya.

Ati “Nk’umwana wiga muwa mbere wamwigisha guteranya akabimenya nawe akazajya ateranya kandi iyi mudasobwa imaze kugenza kuri byinshi kuko hari ibyo niyunguye ntari nsanzwe nzi kuko hari igihe twigeze kuza hano twiga gukora inkuru ukayishiraho n’amashusho.”

Francois Rogers Hatangishaka umwarimu wigisha abo bana nawe yemeza ko hari ikintu kini biyunguye kuva aho baherewe izo mudasobwa, ku buryo umwarimu akoresha mudasobwa akaboherezaho umukoro bose atiriwe yandika kurubaho.

Gusa n’ubwo hari icyo izo mudasobwa zirimo guhindura ku bumenyi bw’abana kubijyanye n’ikoranabuhanga ngo haracyarimo imbogamizi zirimo kuba nta muriro w’amashyanyarazi uri aho bakorera

Ibyo bituma batazikoresha ku ishuri ahubwo bagategereza kuzitahana aho bazigenerwa kabiri mucyumweru, nk’uko bisobanurwa na Hatangishaka.

Ati “Aho twigira ubungubu nta muriro uhari, ikaba ariyo mbogamizi yambere mbona, ikindi tugasaba ubufatanye n’ababyeyi kuko abana hari gihe bacura computer bakazizana udupiyesi tumwe twavuyeho bakazifata nabi.”

Urwunge rw’amashuri rwa Nemba I, rufite gahunda y’uburezi y’imyaka 12 ( 12 YBE) hakaba higa abanyeshuri basaga igihumbi bakaba barahawe mudasobwa zisaga 500 muri gahunda ya “One laptop per child.”

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka