Bill Gates yasabwe kwegura mu buyobozi bwa Microsoft

Umuhanga w’umuherwe mu by’ikoranabuhanga, Bill Gates, yasabwe na bamwe mu bo bafatanyije imari muri Microsoft kwegura ku mirimo yo kuyobora icyo kigo karahabutaka mu gucuruza ikoranabuhanga ngo kuko gutinda mu buyobozi kwe bibangamiye inyungu za Microsoft.

Aya makuru atangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) aremeza ko abantu batatu mu bashoramari 20 bafatanyije ikigo Microsoft bamaze kumenyesha bagenzi babo ko basanga Bill Gates akwiye gukura akarenge mu buyobozi bw’icyo kigo yashinze mu myaka 38 ishize.

Reuters iremeza ko ayo makuru yayahawe n’abantu yizeye neza bakora muri Microsoft, ariko umuvugizi w’ikigo Microsoft yanze kugira icyo avuga kuri ayo makuru.

Abahaye Reuters amakuru ariko bemeza ko ngo abashaka ko Bill Gates ava mu buyobozi bwa Microsoft babiterwa n’uko uwo mugabo wayishinze yaba adatanga urubuga ruhagije ngo abandi bahanga batange ibitekerezo bishya cyangwa ngo bashore imari mu bushakashatsi n’ubuvumbuzi bushya.

Bill Gates yasabwe na bamwe mubo bateranyije imari kureka inshingano za kiyobozi.
Bill Gates yasabwe na bamwe mubo bateranyije imari kureka inshingano za kiyobozi.

Bwana Gates kandi ngo yaba ari no kwivanga mu kazi bwite kahawe itsinda ryihariye ryo gushaka umuhanga w’inzobere wazaba umuyobozi mukuru mu mwaka utaha ubwo uwayiyoboraga ubu witwa Steve Ballmer azaba yasezeye ku kazi.

Bill Gates ubusanzwe witwa William Henry "Bill" Gates III yashize Microsoft mu mwaka wa 1975 afatanyije n’uwitwa Paul Allen, bivugwa ko bombi bari abanyeshuri muri kaminuza ariko bakaza guhagarika amasomo yabo batayarangije, bakajya kwikorera ibikorwa by’ikoranabuhanga rihanitse ryaje kubyara Microsoft ikaba ikigo gikomeye cyane ku isi.

Iki kigo cyazanye impinduka nyinshi mu ikoranabuhanga n’imikorere ya za mudasobwa, kandi gituma Bill Gates aba umuherwe ukomeye, ndetse kuva mu myaka ya 1995 kugera mu 2009 yabaye umuherwe wa mbere ukize kurusha abandi bose ku isi.

Ikinyamakuru Bloomberg Billionaires List gitangaza ndetse ko no mu mwaka wa 2013 Bill Gates yaba ariwe muherwe kurusha abandi.

Bwana Gates ariko ntagifite imitungo myinshi muri Microsoft kuko ubu afitemo uruhare rungana na 4.5% muri miliyari 227 z’amadolari ya Amerika Microsoft ifite iki gihe, nyamara yari afitemo 49% mu mwaka wa 1986.

Bill Gates akomeje kugurisha imigabane ku muvuduko afite iki gihe yazageza mu mwaka wa 2018 atagifite ifaranga na rimwe muri icyo kigo karahabutaka mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga.

Bill Gates yamenyekanye cyane kubera ikigo Microsoft yashinze mu 1975.
Bill Gates yamenyekanye cyane kubera ikigo Microsoft yashinze mu 1975.

Hari amakuru yemeza ko Bill Gates yagiye agurisha buhoro buhoro imigabane ye muri Microsoft ngo agamije ko abana be bazagera igihe cyo kuba bakuru atagifite imari nyinshi, bityo ngo bikazabatera ishyaka n’umwete byo gukora bashaka ubukire bwabo, aho kuzakura ari abanebwe bashaka kudamarara mu mitungo ya se.

Ubu cyakora Bill Gates yashoye amafaranga ye bwite mu muryango witwa Bill & Melinda Gates Foundation ugamije ibikorwa by’impuhwe no gufasha gusakaza ubuzima bwiza n’uburezi mu bihugu binyuranye ku isi, harimo n’u Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Gate n’umubabo abana bogomba kugira ubushake bwo gushaka ibyabo nkuko nawe yabishatse bakamenya uburyo bivuna aho gushaka kurya ibyo batavunikiye.ngo bategereje iminane daaa!

lucas yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

iyaba aba nyafurika batekereza nkuyu mugabo kuko yaberetse inzira z’ubuzima ubundi bakimenya mugihe muri afurika ababyeyi baba bateze abana icyo bazabamarira iki kikaba kimwe mu bibazo bidutera ubucyene buhoraho

habimana alphonse yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

iyaba aba nyafurika batekereza nkuyu mugabo kuko yaberetse inzira z’ubuzima ubundi bakimenya mugihe muri afurika ababyeyi baba bateze abana icyo bazabamarira iki kikaba kimwe mu bibazo bidutera ubucyene buhoraho

habimana alphonse yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Bill gates ni umugabo kabisa. Kushyira amafaranga ye bikorwa byo guteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni cyo buri mu herwe wese yakwiye kuba akora.

Daniel KARENGERA yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

GATES NI UMUSAZI UMUNTU UHIMA ABANA BE!

nzabandora yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

Ubwo se Bill Gates ariguhima abana be akumva atarikubahemukira koko?!!!. Ese iyo urukwavu rukuze bararurya cg rwonsa abana barwo?Gates hindura imyumvire, korera urubyaro wiruhima wana!

KIBWETERI yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka