Perezida Kagame yatangije itumanaho rihendutse muri Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangarije bagenzi be ko ibiciro byo guhamagarana hamwe na hamwe muri Afurika byagabanutse.

Perezida Kagame na Perezida Ali Bongo bamurikira abandi baperezida ibimaze kugerwa muri "SmartAfrica".
Perezida Kagame na Perezida Ali Bongo bamurikira abandi baperezida ibimaze kugerwa muri "SmartAfrica".

Yabitangaje nk’Umuyobozi w’umushinga “SmartAfrca” w’ikoranabuhanga, ugamije guteza imbere Afurika hashingiwe ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza internet abaturage ndetse no guharanira gukorera mu mucyo.

Perezida Kagame hamwe na mugenzi we wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, bamurikiye abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’Ubumwe bw’Afurika yaberaga i Kigali, ko guhamagaragana ku giciro gito mu bihugu 13 byamaze kugerwaho.

Perezida wa Gabon, Ali Bongo, mu kumurika no gutangiza ku mugaragaro imwe mu mishinga ya SmartAfrica.
Perezida wa Gabon, Ali Bongo, mu kumurika no gutangiza ku mugaragaro imwe mu mishinga ya SmartAfrica.

Abaturage mu bihugu 13 by’Afurika kugeza ubu ngo babasha guhamagarana ku mafaranga y’u Rwanda 120FRW ku munota guhera muri Werurwe 2016; mu gihe mbere yaho guhamagaragana ngo byari amafaranga arenga 500FRW ku munota.

Mu bihugu bigize umuhora wa ruguru (Northern Corridor) by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’epfo; ho bamaze gukora icyo bita ‘One Area Network’, aho ibiciro byo guhamaragana kuri telefone byarushijeho kugabanuka cyane kugera ku mafaranga y’u Rwanda 75FRW.

Perezida Kaagame ni we uyobora umushinga "SmartAfrica".
Perezida Kaagame ni we uyobora umushinga "SmartAfrica".

Perezida Kagame yabwiye abandi bakuru b’ibihugu ati ”Iyi ni indi ntambwe yerekana ko tuzashingira iterambere ry’Afurika ku ikoranabuhanga; nkaba nizera ko ubu buryo butangijwe buzafasha abaturage bacu gutumanaho mu buryo buhendutse.”

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umushinga “SmartAfrica”, Dr Hamadoun Touré, yakomeje asaba Abayobozi b’Afurika gushyiraho igiciro kimwe cyo guhamagarana hagati y’Abanyafurika bose, mu rwego rwo kugera ku yindi ntambwe y’ubumwe bw’uyu mugabane; ndetse no korohereza abacuruzi gusabana no guhahirana.

“SmartAfrica” kandi irimo gusaba ibihugu kurushaho kwegereza abaturage itumanaho rya internet, hamwe no kugabanya ibiciro byaryo.

Ibihugu bimaze kuba abanyamuryango b’umushinga wa “SmartAfrica”, ni u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’epfo, Gabon, Senegal, Mali, Tchad, Angola, Burkina Faso, Djibouti, Cote d’Ivoire na Guinea.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka