Ibitangazamakuru bikorera kuri interineti biraburirwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo araburira ibitangazamakuru bikoresha interineti kwitondera gutambutsa ibitekerezo by’abasomyi.

Peacemaker Mbungiramihigo akebura ibitangazamakuru kudaha urubuga abafite ibyo bapfa ngo basebanye
Peacemaker Mbungiramihigo akebura ibitangazamakuru kudaha urubuga abafite ibyo bapfa ngo basebanye

Mbungiramihigo avuga ko hari igihe ibyo bitangazamakuru bigwa mu mutego, bigatambutsa ibitekerezo by’abasomyi b’inkuru runaka, bitabanje kubigenzura. Ibyo ngo ntibikwiye kuko ibitekerezo bya bamwe muri abo basomyi biba ari ibihuha, birimo n’urwango.

Agira ati “Birumvikana ko abantu bagomba kwisanzura bagatanga ibitekerezo, bakavuga ibyo bashaka ariko na none kwisanzura ntibivuga gutukana, gusebanya cyangwa gutangaza ibihuha”.

Akomeza avuga ko ubusanzwe inkuru itambuka habayeho kubanza kuyijora (Kuyisuzuma), ababishinzwe bagahitamo igikwiye kiri hagati yo kuyireka cyangwa kuyitambutsa.

Tariki ya 23 Nzeli 2016, ubwo Mbungiramihigo yafunguraga amahugurwa y’iminsi itandatu yagenewe abanyamakuru b’ibitangazamakuru byandikira kuri interineri, yabasabye kujya bakora ubungenzuzi kugira ngo hatabaho gutambutsa ibitekerezo by’amasomyi b’inkuru bafite ibyo bapfa hagati yabo.

Abanyamakuru bahamya ko ayo mahugurwa bari guhabwa azabungura ubumenyi
Abanyamakuru bahamya ko ayo mahugurwa bari guhabwa azabungura ubumenyi

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abanyamakuru bagera kuri 30. Agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ndetse no kubafasha kugira ubumenyi bw’ibanze ku ikorwa ry’imbuga za interineti. Ari kubera mu mujyi wa Musanze.

Abanyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa bahamya ko bazayungukiramo byinshi batari bazi bizabongerera ubumenyi; nkuko Umurengezi Regis, umunyamakuru wa Izuba Rirashe abisobanura.

Yagize ati “Hari byinshi ndimo kunguka kuko ikoranabuhanga ni ibintu bihora bihinduka niyo mpamvu umuntu ahugurwa kugira ngo ajyane n’igihe”.

Urwego rw’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC) rwateguye ayo mahugurwa ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ayo mahugurwa aziye igihe byari bimaze gukabya

Bar yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Hatabayeho kujora kw’inkuru, igihugu mwaba mukijugunyiye imbwa zikagishwanyuza. Nta civilization ibaho yaba America, European nizindi ipfa gusohora inkuru itabanje kuzijora! Reba nkiriya yarara ya ngirwa muhanga David Himbara. No substance, no intellect araho aririrwa atambutsa poison kurubuga!
Nizijorwe! Murakoze.

David Rujugira yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Ibi nibyo rwose.Bimwe mu bitangazamakuru bihimba inkuru zitabayeho.Musome iyo nkuru yasohotse muri iki gitangazamakuru.Ibyo bavuga ntibyabaye,abo bavuga ko bafunze sibyo.Nako ni agahomamunwa.

Iki kibazo nimutagikurikiranira hasi bamwe barajyanwa mu nkiko.

http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Ubutabera/article/kamonyi-umwarimu-n-umunyeshuri-mu-bushinjacyaha-bakekwaho-gupfobya-no-guhakana.

Marie Merci yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

itangazamakuru murwanda ntaryo uyu nawe azanye ubwoba kd nokuvugirwamo

alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

umva uyu nawe atangiye kuvanga itangazamakuru na poltike uzabanze urebeko ibyo bitekerezo batanga aribinyoma urashaka bajye batanga ibyo mwifuza ubwose byaba arubwisanzure ahaaaa ntatangazamakuru tujyira

fkaaa yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Icyobgitekerezo cyiziyigihe kuko hari abari barabigize umwuga(gusebanya)
Muntambukirize igitekerezo dore njye sintukanye

Gata.. yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka