Urubyiruko rweretswe amahirwe interineti itanga

Mu bukangurambaga bumaze iminsi bukorwa ku ikoreshwa rya interineti yo mu bwoko bwa 4G, hagaragajwe uburyo urubyiruko rushobora kuyikoresha kugira ngo rugere ku iterambere rwifuza.

Urubyiruko rwahawe interineti y'ubuntu ya 4G kugira ngo rwumve aho itandukaniye na 3G
Urubyiruko rwahawe interineti y’ubuntu ya 4G kugira ngo rwumve aho itandukaniye na 3G

Kuva ikoranabuhanga ririmo interineti ryatangira gukoreshwa mu buzima busanzwe, ryihutishije iterambere, aho usanga urubyiruko ari rwo rwagiye ruza ku isonga mu guhanga udushya twahinduye ubuzima bw’abantu benshi.

Leta y’u Rwanda na yo ifite icyerekezo cy’uko buri muturage agomba kugerwaho n’iterambere mu ikoranabuhanga kugira ngo yegerezwe serivisi zitandukanye ndetse n’ihererekanyamakuru rimworohere.

Bimwe mu bigo birimo ikigo gikwirakwiza interineti ya 4G, 4G Square na sosiyete ya Popcon, byiyemeje gushyigikira Leta kwegereza abaturage interineti, cyane cyane interineti igezweho yihuta.

Bahawe ibihembo bitandukanye ku bakoresheje interineti nyinshi
Bahawe ibihembo bitandukanye ku bakoresheje interineti nyinshi

Ibyo bigo byari bimaze ukwezi bikorera ubukangurambaga mu turere dutandukanye tw’igihugu turimo Musanze, Rubavu, Rusizi n’Umujyi wa Kigali, kugira ngo bafashe abaturage kumva akamaro n’imikorere ya interineti ya 4G yihuta cyane ugereranije n’iyari isanzwe ikoreshwa ya 3G.

Krauss Susanne, usanzwe ukora ubucuruzi akaba umwe mu basobanuriwe imikorere y’iyo interineti, yavuze ko agiye gutangira kuyikoresha mu kazi ke kandi akaba yizeye ko izamufasha kwihutisha ibyo akora.

Yagize ati “Turi mu iterambere ryihuta na twe tugomba gukoresha interineti yihuta. Byanejeje kuba bangejejeho iyi interineti yihuta cyane ya 4G.”

John Ntwari Ndorimana, umuyobozi wa 4G Square
John Ntwari Ndorimana, umuyobozi wa 4G Square

Uwo rwiyemezamirimo ni we wagize amahirwe yo kwegukana igihembo cya televiziyo yo mu bwoko bwa ‘Flat TV’, cyari cyashyizweho kugira ngo abantu bitabire gukoresha iyo interineti.

John Ntwari Ndorimana, umuyobozi wa 4G Square, yavuze ko ubukangurambaga bwakozwe n’abafantanyabikorwa batandukanye bwatanze umusaruro ku buryo bizeye ko ababagana bakeneye gukoresha iyo interineti biyongereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

The 4G ibyo ni ibiki c?
murabura guha abaturage electricity ngo mura developing internet u must have priority🌠

david kharadyzy t-raww yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka