‘Urubuto’ rwa BK mu burezi rugiye kuruhura ababyeyi

Abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, ni bamwe mu bishimiye ikoranabuhanga “urubuto” rya Banki ya Kigali (BK), riha ababyeyi amakuru y’uburezi bw’umwana ku ishuri.

Abayobozi ba BK ubwo batangizaga ikoranabuhanga "Urubuto"
Abayobozi ba BK ubwo batangizaga ikoranabuhanga "Urubuto"

Iyo umubyeyi yishyuriye umwana wiga ku ishuri rifite “urubuto” muri mudasobwa zaryo, rirabimenya ntibibe bikiri ngombwa ko ajyana inyemezabwishyu (borderau).

Iri shuri kandi riha amakuru umubyeyi kuri buri kintu cyose gikorewe umwana, yaba asabye uruhushya, amanota yabonye, ibyo yangije, amakuru atandukanye harimo n’ajyanye n’uburwayi.

Umubyeyi witwa Riziki Dusabe Judith yagize ati “Mfite umwana wiga kuri rimwe mu mashuri i Kigali. Umwana wanjye nzi neza uburyo yitwara kuko mbona ubutumwa bugufi kuri telefone, bumbwira buri kintu cyose akoze cyangwa icyamubayeho.”

Ministiri Jean Phibert Nsengimana atangiza ikoranabuhanga "Urubuto."
Ministiri Jean Phibert Nsengimana atangiza ikoranabuhanga "Urubuto."

Umuyobozi w’Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro i Nyanza, Manirambona Leonard, nawe yashimye iri koranabuhanga ko ryamworohereje kumenya imikorere y’ikigo n’ubwo yaba adahari.

Ati “Iri koranabuhanga rimpa umubare nyawo w’abana basabye impushya, mbasha kumenya amanota buri munyeshuri yabonye nta raporo niriwe njya gusaba ababishinzwe.”

Umuyobozi wa “Lycee de Kigali”, Masabo Martin yakomeje avuga ko batazongera kurushya abanyeshuri babaha impapuro zitwa “Babyeyi”, kuko umwana ajya kugera iwabo bamaze kumenya ibikenewe byose.

‘Urubuto' rwa BK mu burezi rugiye kuruhura ababyeyi.
‘Urubuto’ rwa BK mu burezi rugiye kuruhura ababyeyi.

“Abanyeshuri bajyaga babeshya, akabo karashobotse”, nk’uko Umuyobozi w’ikigo cya BK “TechHouse” gishinzwe ikoranabuhanga, Regis Rugemanshuro yabitangaje.
BK itanga iri koranabuhanga ku kigo cy’amashuri cyose gifite internet, ku mafaranga ibihumbi 50 Frw buri kwezi.

Munyangabo Jean Claude ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri “TechHouse yagize ati:”Ikigo gishobora kwiyemeza kwiyishyurira iri koranabuhanga, cyangwa kikabyumvikanaho n’ababyeyi”.

BK ivuga ko yatanze amafaranga miliyoni 300 Frw, kugira ngo iri koronabuhanga “Urubuto” ribe rishobora gukoreshwa mu mashuri yose, guhera mu kiburamwaka kugeza muri kaminuza.

Kugeza ubu “Urubuto” ngo rumaze gukoreshwa n’ababyeyi b’abana ibihumbi 22 biga mu mashuri 29 ari hirya no hino mu gihugu.

BK kandi irateganya gutangiza ikoranabuhanga nk’iri mu buhinzi, mu buzima, umutekano w’ingo n’ibigo, mu bucuruzi no mu bigo by’imari.

Ministiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Phibert Nsengimana yashimiye BK asubira mu byavuzwe na Perezida Kagame, ati “Ntabwo mbona Banki nk’ikigo cy’imari gusa, ahubwo nyibonamo ikigo cy’ikoranabuhanga.”

Ministiri Nsengimana avuga ko ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bihari mu gihugu, ariko ko bitarabasha kubyazwa umusaruro wose uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka