Umuvuduko wa interineti ugiye kwikuba inshuro icumi mu Rwanda

Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga iratangaza ko mu minsi mike izatangira gukwirakwiza mu Rwanda hose uburyo bwa interineti bwitwa 4G ngo buzatuma interineti izajya yihuta ku muvuduko ukuby einshuro icumi uboneka mu Rwanda iki gihe.

Ibi byatangajwe na Nkurikiyimfura Didier, umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda, MYICT ubwo yatangizaga ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu karere ka Karongi kuwa 28/03/2014.

Aba barigishirizwa ubumenyi bw'ikoranabuhanga mu modoka nini za RDB zisanga abaturage mu duce dutandukanye tw'igihugu.
Aba barigishirizwa ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu modoka nini za RDB zisanga abaturage mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Uyu muyobozi yavuze ko ikoranabuhanga ritanga internet binyuze mu kirere ryari risanzwe rikoreshwa mu Rwanda ari irya 3G, ariko ngo mu rwego rwo koroshya serivisi zitangirwa kuri internet hagiye guhindurwa ubwo buryo, mu Rwanda hose batangire gukoresha uburyo bushya bwa 4G ngo buzajya butuma interineti yabonekaga iki gihe yikuba inshuro icumi.

Yagize ati “Iyi gahunda ya 4G ni yo ya nyuma muri iki gihe iboneka ku isi. Itanga wireless internet ku muvuduko urenze inshuro icumi uwa internet ya 3G yabonekaga mu Rwanda. ubu irakoreshwa mu mujyi wa Kigali kandi mu minsi mike turatangira kuyisakaza n’ahandi mu Rwanda hose.”

Abitabiriye ubu bukangurambaga bwo gukoresha serivisi za ICT bishimiye uburyo ikoranabuhanga rizakomeza kubateza imbere, bakunguka amakuru, ubumenyi n’ubukungu bakoresheje serivisi za interineti. Nyuma y’iki gikorwa cyakozwe mu bumenyingiro, Uwimbabazi Seth wiga mu mwaka wa gatatu mu rwunge rw’amashuri yagize ati “Ubundi twigaga mudasobwa mu bigambo gusa, ariko kuyijyaho ubu byanyunguye byinshi. Nize kujya kuri mudasobwa nkareba amakuru atandukanye y’ibibera ku isi kandi ntashye nzi no kuyandikiraho ibaruwa.”

Abaturage benshi mu byaro ngo nabo bazagerwaho n'iyo interineti ya 4G izaba yihuta cyane.
Abaturage benshi mu byaro ngo nabo bazagerwaho n’iyo interineti ya 4G izaba yihuta cyane.

Abandi bamaze igihe bakoresha interineti bavuze ko bishimiye uburyo ikoranabuhanga rikomeje kubateza imbere haba mu kumenya aho isi igeze bareba amakuru kuri internet, guhererekanya amafaranga hagati y’amabanki n’abantu ku giti cyabo ku buryo bwihuse kandi buhendutse, kumenya ibiciro ku masoko ndetse n’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu karere ka Karongi haberaga igikorwa cy’ubukangurambaga bw’iminsi ibiri ku gukoresha serivisi za ICT “ICT Awareness Campaign”, ku matariki ya 28-29/03/2014, minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ikaba igihuriyeho n’izindi nzego nka minisiteri y’Uburezi, minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Uburezi REB, amabanki ndetse n’ibigo bitandukanye bikora iby’itumanaho rya telefone na internet.

Muri ICT Awareness Campaign bagenda batangira amahugurwa ku gukoresha mudasobwa mu bimodoka binini by’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere RDB, bagakangurira abaturage kugura decoder kugira ngo batangire gukoresha uburyo bushya bwo kwakira amashusho kuri televiziyo bita digital, bakabakangurira kugana amabanki, no guhugura abayobozi ku gukoresha imbuga nkoranyambaga (social media). Ngo ni ku nshuro ya cumi n’imwe kibaye, bakaba bazenguruka uturere twose bakangurira Abanyarwanda gukunda no kwitabira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka