Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
Umukobwa witwa Salissou Hassane Latifa w’imyaka 23 wo mu gihugu cya Niger ni we wegukanye irushanwa rya Ms Geek Africa 2018.

Umushinga we w’agashya yahanze mu ikoranabuhanga watsinze indi mishinga, akaba yarahimbye App yitwa Saro, izafasha abayikoresha gutabaza serivisi z’ubutabazi kugira ngo bazimenyeshe aho bakoreye impanuka.
Iyo App kandi ngo izafasha abakora ubutabazi kohereza inama z’uko umuntu wagize impanuka yakorerwa ubutabazi bw’ibanze mbere y’uko abakora serivisi z’ubutabazi bagera aho impanuka yabereye.
Umushinga w’agashya w’uyu mukobwa watsinze indi mishinga y’abandi bakobwa bane bari bageranye ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa, ariko na yo ikaba yashimwe kuko “izagira uruhare mu gukemura ibibazo umugabane wa Africa ufite” nk’uko Angela Ngang’a, ukorera ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft akaba no mu bakemurampaka yabivuze.

Muri batanu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa harimo Abanyarwanda babiri bakaba bakurikiranye ku mwanya wa kane n’uwa gatanu.
Hashize imyaka itanu itsinda ry’abagore n’abakobwa rizwi nka “Girls in ICT” ritegura irushanwa rya Ms Geek, rishishikariza abakobwa kwiga amasomo ya Science, Technologie, Engeneering na Mathematics (STEM), kugira ngo bifashishije ikoranabuhanga bagire uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo Africa ifite.
Mu mwaka ushize nibwo irushanwa rya Ms Geek ryagutse rijya ku rwego rw’umugabane wa Africa, ku buryo ribaye ku nshuro ya kabiri kuva rigiye kuri urwo rwego.
Abategura irushanwa rya Ms Geek Africa bavuze ko abari basabye kuryitabira basaga 200, hakaba harabaye amajonjora kugeza ubwo haboneka uwaryegukanye.
Salissou Hassane Latifa wegukanye iri rushanwa yatangajwe mu kiganiro cya nyuma cyitwa Women Summit cyasoje inama ya Transform Africa 2018.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa gahunda ya Smart Africa, Dr. Hammadou Touré yavuze anashimangira ko intego z’iyi nama zagezweho uko byari byitezwe, kuko habaye ibiganiro byinshi ndetse hanasinywa amasezerano hagati y’imiryango isaga 600 yari yitabiriye Transform Africa.
Yavuze ko Smart Africa yonyine yasinye amasezerano arindwi y’ubufatanye, azihutisha gahunda ya Smart Cities in Africa, no kugeza umuyoboro wa internet kuri bose kugira ngo urubyiruko rubone uburyo bwo guhanga udushya.
Inkuru zijyanye na: TransformAfrica2018
- U Rwanda ruzifashishwa mu gusakaza intenet ya 4G mu karere
- VIDEO: Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
- Drones zigiye gutangira kwifashishwa mu kuvugurura imibereho y’Abanyarwanda
- Urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere mu gukemura ibibazo birwugarije
- Perezida Kagame atangiza Transform Africa 2018 yashimangiye ko Africa idakennye
- Imyumvire ihejeje Abanyafurika mu bukene - Perezida Kagame
- Ijambo Perezida Kagame yageje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Transform Africa 2018
- Gutangira guteranya imodoka za VW mu Rwanda byigijweho inyuma ukwezi
- Ikoranabuhanga ni ryo rizihutisha ukwihuza kwa Afurika – Perezida Kagame
- Amakiriro ya Afurika ashingiye ku murongo mugari wa Internet – Perezida Kagame
- Ibintu 5 bitandukanya Transform Africa n’izindi nama
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|