Ubukwe bwifashisha ikoranabuhanga bushobora kuzakorwa hirindwa Covid-19

Ku itariki 13 Mata muri uyu mwaka, Leta zunze ubumwe z’Abarabu zemeje ko mu rwego rwo kwirinda guhura kw’abantu no kwanduzanya Coronavirus, abifuza gushyingirwa bashobora kubikorera ku ikoranabuhanga.

Ubu ni bumwe mu buryo iki gihugu kirimo kurinda abantu guhura no kwanduzanya icyorezo Covid-19 cyugarije isi, hanubahirizwa gahunda yo kurengera ibidukikije, aho inyandiko za Leta n’ibindi byemezo bizajya bitangwa nta mpapuro zikoreshejwe.

Abifuza gushyingirwa bandikira Leta ku mbuga za murandasi babisaba, umwanditsi w’irangamimerere ahita atanga igihe azabashyingiriraho, bagategura mudasobwa bagashyiramo irimo interineti n’ikoranabuhanga rizabafasha kuganira imbonankubone.

Abashyingirwa bo baba bari kumwe, bagakora ibyo umwanditsi w’irangamimerere abategeka byose, abitabira ubukwe na bo baba bari imbere ya mudasobwa zabo bareba uko imirimo igenda, imihango yarangira buri wese akihera icyo kunywa aho ari.

Mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyaba kitabonewe umuti n’urukingo mu gihe cya vuba, mu ngamba zo kucyirinda Leta z’ibihugu zishobora gufata, harimo n’itangwa rya serivisi yo gushyingira abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko ibyo bishoboka mu Rwanda, ashingiye ku kuba inkiko zisigaye zicira imanza ababurana buri wese atavuye aho ari, umucamanza n’umwanditsi bibereye mu ngo zabo cyangwa mu biro, ndetse n’abakurikirana urwo rubanza bari ahandi.

Minisitiri Busingye agira ati “Icyo ni igitekerezo cyiza (cyo gushyingira hakoreshejwe ikoranabuhanga) kuko urabona ko natwe twatangiye kuburanisha.

Igerageza (ryo kuburanisha hakoreshejwe iyakure) twarikoreye i Remera, Kicukiro n’ahandi,... ahubwo ndabona wakora inkuru kuri iyo mitekerereze mishya itangiye kuvuka kugira ngo duhangane n’icyorezo ariko n’ubuzima bukomeze”.

Akomeza agira ati “Reba nk’urugero, Minisiteri y’Uburezi yatangiye gahunda yo kwigishiriza abana mu rugo, indege zacu zatangiye ubwikorezi bw’ibintu nta bantu bazigenzemo, inama ya Guverinoma imaze guterana inshuro nyinshi yifashishije ikoranabuhanga (nta muntu uri kumwe n’undi).

Kuri ubu turandika tugasinya ku byemezo n’izindi nyandiko, tukaguha urwandiko rwawe ntumenye ko tutigeze twicara ku meza ngo turusinyeho”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko uburyo bwo kuganira hakoreshejwe iyakure bwifashisha ikoranabuhanga ryitwa Webex, Teams n’izindi, bukaba bufasha abantu benshi gukorana inama batari kumwe, umwarimu akaba yakwigisha abanyeshuri buri wese yibereye iwe, ndetse n’umuganga akaba yasuzuma umurwayi akamwandikira umuti batari kumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

munyemana yanditse ku itariki ya: 19-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka