U Rwanda rwateguye miliyari 4RWf mu kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga

U Rwanda rurateganya gushyiraho ikigo kigamije gutegura no kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga bikorerwa kuri internet na mudasobwa.

Minisitiri Nsengimnana imbere y'inteko ishinga amategeko asobanura iby'ingengo y'imari itaha.
Minisitiri Nsengimnana imbere y’inteko ishinga amategeko asobanura iby’ingengo y’imari itaha.

Byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ubwo yitabaga abadepite mu Nteko ishinga amategeko kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi 2017.

Yasobanuraga impamvu Minisiteri ayoboye ishaka gukoresha amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari enye yari isanzwe ikoresha.

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko ayo mafaranga azashyirwa mu kubaka ikigo kigamije guhangana n’ibitero mu ikoranabuhanga byagabwa ku Rwanda cyangwa ibyo u Rwanda rwategura kugaba hanze igihe umutekano w’igihugu waba uhungabanijwe.

Ubu mu mwaka wa 2017/18, MYICT irasaba miliyari 14Frw, amafaranga make ugereranyije na miliyari 17,8Frw yari yatse mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.

Asobanura ko ayo yagabanutseho, bifuza ko azakoreshwa mu Kigo gishinzwe Iterambere (RDB) ari na cyo kizashyira mu bikorwa ikigo gishinzwe ubwirinzi n’umutekano mu ikoranabuhanga.

Icyo kigo kizitwa National Cyber Security Authority (NCSA) ubu nacyo kiri gutegurwa, ndetse mu cyumweru gishize inteko ishinga amategeko yize umushinga w’itegeko rigishyiraho n’uburyo kizajya gikora.

Minisitiri Nsengimana yabwiye abadepite ko icyo kigo kizategura uburyo bwose bwo guhangana n’ibitero mu ikoranabuhanga, kikazajya gitegura abahangana n’ibitero bigabwa ku Rwanda cyangwa se kikanategura ibitero u Rwanda rwagaba ku bigo byo hanze mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano.

N’ubwo iyi ngengo y’imari itaremezwa ngo ibe itegeko, abadepite bemeje ishingiro ryayo, bikaba bishoboka ko guverinoma yazabona ayo mafaranga kandi akazakoreshwa mu gutegura ubwirinzi no kugaba ibitero mu ikoranabuhanga.

Icyo kigo National Cyber Security Authority, NCSA kandi ngo kizanatanga akazi ku Banyarwanda bazakora muri ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga dore ko biri no mu ntego za guverinoma, guhanga imirimo mishya nibura ibihumbi 200 buri mwaka kandi idashingiye ku buhinzi n’ubworozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka