U Rwanda rwahawe igihembo cyo gusakaza umuyoboro wihuta wa 4G LTE

Nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gukwirakwiza umuyoboro wa interineti yihuta wa 4G LTE hirya no hino mu gihugu ku bufatanye na Korea Telecom; kuri ubu uyu mushinga wamaze kwegukana igihembo mpuzamahanga.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’isosiyete ikomeye y’itumanaho y’Abanyakoreya (Korea Telecom), batangije umuyoboro wa interineti ya 4G LTE, uzatuma u Rwanda rushobora kugira interineti yihuta, ishobora kugera ku bantu benshi kandi ihendutse.

Minisitiri Nsengimana ashyikirizwa igihembo.
Minisitiri Nsengimana ashyikirizwa igihembo.

Umushinga wo gukwirakwiza umuyoboro wa 4G LTE mu Rwanda waherewe igihembo mu gihugu cy’u Bwongereza mu Mujyi wa London ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2015; mu bijyanye no guhanga udushya mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga ry’itumanaho.

Uyu mushinga washimwe kubera gahunda yawo y’ubucuruzi igendeye ku bufatanye bw’abikorera ndetse na leta, no kuba uyu muyoboro usakara ku buryo bwihuse dore ko uzaba wamaze gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu ku kigero cya 95 ku ijana bitarenze umwaka w’2017.

Nyuma yo kubona iki gihembo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Jean-Philbert Nsengimana, yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irashimira ikigo cya Korea Telecom ku bw’iki gihembo, ndetse by’umwihariko turashimira Perezida Paul Kagame ku bw’icyerekezo cye cy’uko ikoranabuhanga rikomeza guteza imbere igihugu, tukaba dukomeza gukangurira abatanga za serivisi ziva ku muyoboro mugari gukomeza kuzisakaza mu kuzamura ubukungu no gufasha Abanyarwanda”.

Iki gihembo cyatangiwe mu Mujyi wa London mu Bwongereza.
Iki gihembo cyatangiwe mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Uku gushyiraho uyu muyoboro wihuse bizakomeza gufasha kwihutisha ikoranabuhanga mu Rwanda, guhanga imirimo ndetse no kuzamura iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu muri rusange.

Iki gihembo kije kandi nyuma y’iminsi mike icyegeranyo cyasohowe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu cyerekana uko Ikoranabuhanga ryitabirwa gukoreshwa hirya no hino ku isi (The Global Information Technology Report) cyasohotse muri 2015 gishyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu kuzamura imibereho myiza n’ubukungu muri rusange.

Inkuru ya Migisha Magnifique, ushinzwe itumanaho muri MYICT

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka