U Rwanda ruzifashishwa mu gusakaza intenet ya 4G mu karere
U Rwanda ruzifashishwa mu gusakaza internet yihuta ya 4G mu karere ruherereyemo, kuko ruri ku isonga mu gukoresha internete ya 4G aho imaze kugezwa kuri 95% by’igihugu cyose.

Internet ya 4G ifatwa nk’imwe mu mpinduramatwara z’ahazaza muri serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi, imitangire ya serivisi no mu nganda.
Mu gihe mu Rwanda hateraniye inama ya Transform Africa yiga ku guhindura Afurika umugabane wifashisha ikoranabuhanga mu iterambere, Ikigo cy’Abanyakoreya gisakaza internet ya 4G (KT) cyasinyanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kugifasha gukwirakwiza iyi internet no hirya y’imbizi zarwo.
Umuyobozi w’icyo kigo Kyung-lim Yun yavuze ko icyo kigo kiteguye gufasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020 rwifashishijwe ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati “Tugomba guhanga udushya tujyana no kuba internet ya 4G yarakwirakwijwe mu gihugu hose. Ndabizeza ko kuba KT ishobora kugera ku isi hose izafatanya n’u Rwanda mu guhanga udushya tuzatuma ibindi bihugu birureberaho.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Rwanda Jean de Dieu Rurangirwa, na we yemeza ko gukwirakwiza 4G mu Rwanda hose bitazasiga ireme ry’uburezi, kongera ireme ry’ubuvuzi no guteza imbere ubuhinzi ariko hibanzwe ku bukungu.
Mu 2013 ni bwo icyo kigo cyagejeje internet ya 4G bwa mbere mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri yari imaze kugezwa ahangana na 26% mu Rwanda. Uyu mwaka igeze kuri 95% ariko gahunda ni ukuyigeza mu gihugu cyose 100% bitarenze 2020.
Inkuru zijyanye na: TransformAfrica2018
- VIDEO: Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
- Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
- Drones zigiye gutangira kwifashishwa mu kuvugurura imibereho y’Abanyarwanda
- Urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere mu gukemura ibibazo birwugarije
- Perezida Kagame atangiza Transform Africa 2018 yashimangiye ko Africa idakennye
- Imyumvire ihejeje Abanyafurika mu bukene - Perezida Kagame
- Ijambo Perezida Kagame yageje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Transform Africa 2018
- Gutangira guteranya imodoka za VW mu Rwanda byigijweho inyuma ukwezi
- Ikoranabuhanga ni ryo rizihutisha ukwihuza kwa Afurika – Perezida Kagame
- Amakiriro ya Afurika ashingiye ku murongo mugari wa Internet – Perezida Kagame
- Ibintu 5 bitandukanya Transform Africa n’izindi nama
Ohereza igitekerezo
|