U Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere mu gukoresha Twitter muri Afurika

Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’urubuga mpuzambaga rwa Twitter bugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi mu bihugu 20 by’Afurika bikunda gukoresha twitter.

Mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Kenya niyo iza ku mwanya wa mbere; havuye ama tweets (ubutumwa bwanditswe bugufi) agera kuri 2,476,800 mu kwezi kwa nyuma kwa 2011. U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri n’ama tweets 92,880, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na kompanyi ikorera muri Kenya yitwa Tweetminster ibigaragaza.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku ma tweets miliyoni 11 n’igice yaturutse ku mugabane w’Afurika mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka washize ndetse hanabazwa abantu 500 bakunda gukoresha twitter cyane muri Afurika.

Uruguga rwa Twitter ntiruzwi cyane mu Rwanda kuko rukoreshwa ahanini n’abayobozi na bamwe mu basobanukiwe, harimo na Perezida Paul Kagame. Kagame yagaragaye kuri twitter cyane umwaka ushize ubwo yahererekanyaga ubutumwa bugufi n’umunyamakuru w’Umwongereza witwa Ian Birrell.

Mu Rwanda abenshi cyane cyane urubyiruko bashishikazwa no gukoresha Facebook, ku buryo hari ibigo bimwe byahisemo kujya bifunga uru rubuga mu gihe cy’amasaha y’akazi.

Muri ubwo bushashatsi, ibihugu nka Uganda, Tanzania n’u Burundi ntaho bigaragara ku rutonde rw’ibihugu 20 bikoresha Twitter muri Afurika. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iza ku mwanya wa 18.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka