U Rwanda ruri mu bihugu 10 bifite Interineti yihuta muri Afurika

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 10 bya mbere bifite interineti yihuta ku mugabane wa Afurika ku rutonde rwakozwe n’ikigo Net Index gikurikirana kandi kigafata ibipimo ku muvuduko wa interineti n’uko igera ku bayikeneye.

U Rwanda ruri ku mwanya wa cyenda inyuma ya Ghana, Zimbabwe, Kenya, Libiya, Madagasikari, Afurika y’Epfo, Maroko na Nijeriya. Ku mwanya wa cumi hari igihugu cya Mozambike.

Muri rusange, igipimo cy’umuvuduko wa internet mu Rwanda kugeze kuri megabits 2.15 ku isegonda Interineti itangwa na Artel International iri ku gipimo cya megabits 4.36 ku isegonda (4.36 Mbps) naho MTN igatanga interineti ingana na megabits 0.80 ku isegonda (0.80 Mbps).

Urwo rutonde rwa Net Index ruragaragaza ko umugabane wa Afurika ukiri inyuma cyane mu kugira umubare munini w’abakoresha interineti ndetse n’umuvuduko bakoreraho kuko igihugu cya Ghana cya mbere muri Afurika kiza ku mwanya wa 77 mu bihugu 147 byasuzumwe ku isi yose.

Mu gihe ikigereranyo mpuzandengo ku isi yose ari umuvuduko wa megabits 10.26 ku isegonda (10.26 Mbps), ibihugu byinshi muri Afurika biri hasi cyane y’iyo mpuzandengo. Ghana iza ku mwanya wa mbere muri Afurika ifite internet ifite umuvuduko wa megabits 4.78 ku isegonda (4.78 Mbps).

Inzobere za Net Index zakoze ubushakashatsi zivuga ko zikora igerageza kenshi cyane zikemeza ibipimo nyuma yo kugerageza inshuro zirenga miliyoni harebwa umuvuduko wa interineti muri buri gihugu ku isi yose.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka