U Rwanda rugiye kongera ubushobozi bwa internet
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyasinye amasezera n’ikigo cyo muri Tanzaniya cyitwa Tanzania Telecommunications Company Limited (TTCL) kugira ngo cyongere ubushobozi bwa internet mu Rwanda.
Ayo mazeserano ya miliyoni 6.7 z’amadorali y’Amerika, yatanzwe na Banki y’isi, azafasha u Rwanda kubona Gbps 1.244 z’ubushobozi bwa internet ziyongera kubwari busanzweho.
Iki gikorwa nikimara kujya mu buryo kizafasha Abanyarwanda ndetse n’abandi bose bazaba bakoresha ibikorwa by’itumanaho mu Rwanda kubona interineti nziza ku buryo bworoshye. Interineti izaba yihuta iri no ku giciro gito ugereranyije n’uko bimeze ubu.
Kuri ubu u Rwanda rugaragaza umuhati no kwihuta cyane mu iterambere mu bijyanye n’itumanaha n’ikoranabuhanga ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere ruherereyemo.
« U Rwanda rushyigikiye kwishyirahamwe n’ibihugu byo muri aka karere kandi rurashaka kuba ihuriro hagati y’Afurika yo hagati na Afurika y’Iburasirazuba » ; nk’uko bitangazwa na Patick Nyilishema, ukuriye itangazamakuru muri RDB.
Ubu ni uburyo bwiza buzafasha u Rwanda kugera ku iterambere kuko ruzabasha gukorana n’ibihugu byinshi mu gihe ayo mahirwe rutari kuzayagira kuko rudakora ku nyanja.
Iki gikorwa cy’ikoranabuhanga no kuba ku isonga mu karere bizaruhuza na benshi bashoboka, rugere ku isoko mpuzamahanga bityo ibikorwa bibe byinshi n’iterambere ryiyongere rubifashijwemo na interinet.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, TTCL izahita ishyira mu bikorwa igice cy’imwe cy’amasezerano hanyuma ibindi bikorwa bikomeze kugeza igihe bizarangirira mu gihe cy’amezi 6 nk’uko amasezerano abiteganya.
TTCL yishimiye cyane guhabwa aya mahirwe yo kwagura ibikorwa byayo ku rwego mpuzamahanga ngo bakaba biteguye gushyira mu bikorwa ayo masezerano kandi bagakora neza ibyo bemeranyijwe ; nk’uko umuyobozi wayo, Amir Saïd, abivuga.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwa Kitoko si ndidimanga nko amenshi babyumva biterwa na connection igenda nk’akanyamasyo
Ariko muzatubarize ko hatari diplication mu mishinga myinshi yerekeye ikoranabuhanga. Reba nawe Optic fibre, Kigali metropolitane yakozwe n,abakorea, Kalisimbi project, n’izindi zikoresha satellite. None se bizagarukira he? complementarite irihe? mwadusobanurira nka twe tutazi iby’ikoranabuhanga. Merci.
Wenda ntitwazongera kugira konegisiyo igenda nk’akanyamasyo dufite muri iki gihe!