U Rwanda ni urwa 4 muri Afurika mu kugira internet yihuta

Raporo y’ikoreshwa rya interineti n’umuvuduko wayo, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika mu kugira internet yihuta.

Iyi raporo yitwa Ookla NetIndex ishyira u Rwanda ku mwanya wa 103 ku isi hose n’umuvuduko wa interineti wa megabite 3.03 ku isegonda (3.03 MBps).

Ku mugabane w’Afurika, ibihugu bifite interineti ifite umuvuduko mwinshi bibanziriza u Rwanda ni Ghana, Kenya na Angola.

Ku isi hose igihugu cya Lithuania cyiza ku mwanya wa mbere na 31.67 MBps, igakurikirwa na Korea y’epfo ifite 30.59 MBps ndetse na n’igihugu cya Latvia gifite umuvuduko wa 27.42 MBps.

Urebye iyi raporo ariko usanga ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bikiri ku rwego rwo hasi mu bijyanye n’umuvuduko wa interineti.

Mu gihe igihugu cya mbere ku isi, Lithuania gifite 31.67 MBps, igihugu cya Ghana kiza ku mwanya wa mbere muri Afurika gifite 5.36 MBps. Nyuma ya Ghana iza ku mwanya wa 69 ku isi, haza Kenya ya 76 ndetse na Angola ya 81.

Uretse internet ifatwa ku byogajuru, u Rwanda rwifashisha insinga 3 zitwara internet zo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba zinyura mu nyanja y’Abahinde (SEACOM, EASSy na TEAMS) ariko zikunze kugira ikibazo cyo kugongwa n’amato anyura muri iyo Nyanja nk’uko byagenze kuri EASSy na TEAMS kuva tariki 17/02/2012.

Ubu hariho umugambi wo kongera umuvuduko wa interineti mu Rwanda mu rwego rwo kwihutisha serivise zikenera interineti.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Congs to ICT Ministry y’u Rwanda intego ikwiriye ko tuba aba mbere muri Africa kugira internet yihuta kandi idacikagurika. Fibre optique yoroheje ibibazo. Banyarwanda dutange imisoro tutinuba ahubwo uyinyereza cyangwa uyikoresha mu nyungu ze bwite twihutire kujya tumutanga kuko iyo misoro dutanga niyo iduhesha ishema igatuma tunyaruka mu gihe ibindi bihugu bigisinziriye. Amaboko yacu niyo azakorera u Rwanda big up!

claude yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

Ahaaaa! Ese naho umuvuduko wa Interineti Nyarwanda usigaye ugeze?
Burya za nsinga zatabwaga hirya no hino zifite akamaro kanini!

Ndagije yanditse ku itariki ya: 8-03-2012  →  Musubize

Andi makuru agendanye ni iyi nkuru : http://www.internetworldstats.com/stats1.htm

Paul yanditse ku itariki ya: 8-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka