StarTimes ON (APP) yashyiriyeho Abanyafurika Shene 100 z’ubuntu

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira Isi kidasize n’umugabane wa Afurika, aho kuri ubu kivugwa mu bihugu bisaga 30 by’uwo mugabane, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ribigaragaza.

Mu rwego rwo kwirinda ko gikomeza gukwirakwira, abantu bagirwa inama yo kuguma mu rugo. Iki cyorezo cyatumye gahunda nyinshi za siporo zihagarara, zirimo nka za Shampiyona zitandukanye nk’iy’u Bwongereza (Premier League), iya Esipanye (La Liga), iy’u Butaliyani (Serie A), n’andi marushanwa akunzwe n’abatari bake nka UEFA Champions League n’imikino ya Basketball (NBA) yo muri Amerika.

Byatumye abakundaga kureba imikino kuri televiziyo bahindura gahunda, bamwe bayoboka shene za televiziyo zerekana amakuru, Filime, ibiganiro bivuga ku buzima busanzwe bwa buri munsi n’ibiganiro by’abana.

Mu rwego rwo gufasha abantu cyane cyane Abanyafurika kudaheranwa n’irungu mu gihe bari mu ngo zabo, StarTimes yabatekerejeho, ibazanira gahunda zifasha abareba televiziyo zerekanwa kuri Shene za televiziyo mpuzamahanga ndetse n’izo mu bihugu bya Afurika.

Mu rwego kandi rwo kugira ngo buri wese abonemo ibimunyura, ayo mashene atambutsa gahunda ziri mu ndimi zitandukanye haba mu Cyongereza, mu Gifaransa, mu Giportugal no mu zindi ndimi zitandukanye zumvikana ku mugabane wa Afurika.

StarTimes kandi yazirikanye ko muri iki gihe abantu bakenera kumenya amakuru y’aho icyorezo cya COVID-19 kigeze bibereye mu ngo zabo, ibateganyiriza amashene asaga 100 y’ubuntu kuri StarTimes ON APP kuri Internet (Online), harimo ayerekana amakuru nka France 24, KTN NEWS (Kenya), TVC NEWS (Nigeria), TRACE MZIKI, TV5 MONDE, na DA VINCI.

Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, wabukoresha ureba gahunda za StarTimes ako kanya zirimo kuba cyangwa se ukareba n’izindi gahunda zatambutse uko ubishaka (VOD – Video on Demand).

Bimwe mu byo StarTimes yerekana bica ku ma shene asaga 150 agaragara hirya no hino muri Afurika, bikaba byiganjemo amafilime, ibiganiro byigisha, Porogaramu zagenewe abana, n’ibindi biba birimo kuba ako kanya (live channels).

Hari n’ibindi biganiro bishobora kumara amasaha asaga ibihumbi 20 abantu bashobora kwirebera bakoresheje Application ya StarTimes ON.

Akarusho ka StarTimes ON ni uko uyikoresha ashobora kugabanya 30% bya Internet akoresha areba ibindi.

Umuyobozi wa StarTimes ON, Ariel Wang, yagize ati “StarTimes izakomeza kuba hafi y’abakiliya bayo no muri ibi bihe bigoye. Ni yo mpamvu twashyizeho amashene y’ubuntu, tukanashyiraho uburyo bwa StarTimes ON mu rwego rwo korohereza abashaka kureba gahunda zacu, aho bakoresha Internet nke, kandi bakareba ibintu by’ingirakamaro.

StarTimes iri ku isonga muri Afurika ugereranyije n’andi masosiyete acuruza ibyerekeranye no gusakaza amashusho n’ibikoresho bijyanye na byo.

Kuri ubu, StarTimes igera ku bantu babarirwa muri miliyoni 30, ikaba ifite ubushobozi bwo kugaragara muri Afurika hose, ikagira n’abacuruzi bayihagarariye mu bihugu 37. Muri rusange igira amashene 480 ari mu byiciro bitandukanye, yaba ay’amakuru, siporo, filime, imyidagaduro, umuziki, Porogaramu z’abana, n’ibindi.

Intego ya StarTimes ni uguharanira ko buri muryango w’Abanyafurika ushobora kubona, kugura bidahenze, kureba no kwishimira ubwiza bwa Televisiyo ya Digital.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

NAGUZE ABONNEMENT NONE NABUZE AMASHUSHO MUJE MUTANGA SERVICE NZIZA NUMERO YA DECODEUR NI 02725183384

MUREKEZI FIDELE yanditse ku itariki ya: 2-08-2023  →  Musubize

Mwaramutse , dufite ikibazo nta chaine yo mu Rwanda tubona zose zavuyeho niyo tuguze abonnement ntiza Kandi amafaranga bayajyanye mu dufashe number Ni 01834005070,twarahamagaye mu tubwirako mwadufashije ariko na nubu nta kigenda ,mu duhe service nziza

Alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2020  →  Musubize

Njye ntuye mu Karere ka GATSIBO njyewe narebaga channels zo mu Rwanda kubuntu none nta nimwe nkireba dore number ya decoder:01868592913 my number is:0788404535

Leodomir yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Njye ntuye mu Karere ka GATSIBO njyewe narebaga channels zo mu Rwanda kubuntu none nta nimwe nkireba dore number ya decoder:01868592913 my number is:0788404535

Leodomir yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Mudufashe mutubwirire abatanga services za star time mu Rwanda bari Gutanga service mbi pee!!nkubu naguze star time decodeur ikoresha igisahani mbabwiye ngo bayibarure bavuga ko ikiri muri stock bitakunda kuki batugurisha ibintu baziko uwabigura ntacyo yabikoresha keretse gutegereza ngo bakayikura muri stock,,irungu ritumereye nabi niki cyorezo cya covid19,mutubarize rwose

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza. Ndi umukozi wa StarTimes nifuzaga kubafasha decoder yanyu ikavanwa muri stock namwe mukabasha kuva mu irungu. Nifuzaga kumenya aho mwaguriye iyo decoder. Muduhamagare kuri 0788156600 cyangwa muduhe number yanyu tubahamagare. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka