Perezida Kagame yahawe igihembo na ITU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe igihembo n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe itumanaho (ITU), ku bw’imiyoborere myiza no guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.

Mu bandi baherewe iki gihembo rimwe na Perezida Kagame, ni Perezida wa Koreya y’Amajyepfo Park Geun-hye n’umuherwe Carlos Slim, umuyobozi w’ikigo Grupo Carso akaba na perezida w’umuryango Carlos Slim Foundation.

Atangaza iki gihembo cyiswe ‘World Telecommunication and Information Society Award 2014’ i Geneve mu Busuwisi, umunyamabanga mukuru wa ITU, Hamadou I. Touré, yatangaje ko Perezida Kagame ashimirwa uruhare runini yagize mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, no kugira uruhare runini mu ishyirwaho ry’umuyoboro mugari w’itumanaho (Broadband connectivity), no guteza imbere gahunda z’imbaturabukungu muri Afurika.

Iki gihembo gihabwa abantu bagize uruhare muri gahunda yo guteza imbere umuyoboro mugari w’itumanaho, nka kimwe mu gushyigikira amajyambere arambye.

Perezida Kagame na Carlos Slim (hagati), bayoboye Komisiyo ishinzwe gahunda yo guteza imbere umurongo mugari w'ikoranabuhanga rigamije amajyambere.
Perezida Kagame na Carlos Slim (hagati), bayoboye Komisiyo ishinzwe gahunda yo guteza imbere umurongo mugari w’ikoranabuhanga rigamije amajyambere.

Usibye guhabwa iki gihembo, Perezida Kagame asanzwe anayoboye itsinda ngishwanama rya UN rishinzwe gushyira gushyira mubikorwa gahunda z’ikinyagihumbi (UN MDG’s).

Perezida Kagame n’umuherwe Carlos Slim, ninabo bayoboye Komisiyo ishinzwe gahunda yo guteza imbere umurongo mugari w’ikoranabuhanga rigamije amajyambere, ikorera mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Uburezi (ITU-UNESCO Broadband Commission for Digital Development).

Iki gihembo cyahawe Perezida Kagame na bagenzi be, cyahuriranye no kwizihiza isabukuru ya 149 y’Umuryango wa ITU, aho insanganyamatsiko yayo igira iti: “Umuyoboro mugari w’ikoranabuhanga mu itumanaho; amajyambere arambye.”

Umuhango nyirizina wo gutanga iki gihembo, uzaba taliki 16 z’uku kwezi i Geneve mu Busuwisi, aho hazizihizwa imyaka uyu muryango wa ITU umaze ushinzwe kuva taliki 17 Gicurasi 1865.

Biteganyijwe ko uyu muhango uzabimburirwa n’ubutumwa bwa Videwo buzatangwa n’umunyamabanga mukuru wa UN, Ban Ki Moon, bukazakurikirwa no gutanga ibihembo nyuma hakaba inama yo ku rwego rwo hejuru izarebera hamwe uko amajyambere arambye yagerwaho hifashishijwe umuyoboro mugari w’itumanaho.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka